Ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43 n’umurinzi we Vittorio Lacovacci w’imyaka 30 n’umushoferi Mustapha Milambo bishwe kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021 bicirwa mu muhanda uva i Goma werekeza Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umuryango w’Abibumbye niwo wagejeje umurambo wa Attanasio n’uw’umurinzi we ku kibuga cy’indege aho indege ziturutse mu Butaliyani zageze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.
Guverinoma ya Congo yatangaje ko iyicwa rya Attanasio umutwe w’inyeshyamba za FDLR ariwo ubiri inyuma nubwo wwo wabihakanye. Uyu mutwe wiganjemo abahoze ari Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Kabiri Perezida Félex Tshisekedi yohereje intumwa mu Butaliyani ijyanye ubutumwa kuri mugenzi we w’u Butaliyani, Sergio Mattallera.
Félex Tshisekedi kandi yohereje bamwe mu bagize Guverinoma mu Mujyi wa Goma kugira ngo batange umusanzu mu iperereza ku rupfu rw’ambasaderi Luca Attanasio, umurinzi we n’umushoferi w’imodoka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!