Umunyamakuru Eminente ufunzwe, arembeye muri CHUK

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminente ufungiwe muri Gereza ya Kigal i(1930) amaze icyumweru arembeye mu bitaro bya Kamunuza bya Kigali(CHUK).

Mugabushaka yatawe muri yombi ku itariki ya 27 Ugushyingo 2016, akaba amaze umwaka afunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana agakatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri.

Mugabushaka yagejejwe muri CHUK ku itariki 27 Ugushyingo, bukeye bwaho ahita abagwa ukuguru kw’ibumoso.

Amakuru aturuka mu muryango wa Eminente avuga ko afite igice kinini cy’ukuguru kirwaye kanseri ku buryo kidakora.

Bavuga ko iyi ndwara yigeze kugerageza kuyivuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuva yagera muri CHUK ubuyobozi bwa Gereza ya 1930 afungiwemo ngo bwamusabye kujya yigurira imiti mu gihe bimenyerewe ko buri mugororwa wese urwaye avuzwa na gereza.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CIP Hillary Sengabo, yatangarije IGIHE ko ibyo ari ibinyoma kuko gereza yamugeneye ubwishingizi mu kwivuza (mituweli).

Yagize ati “Hoya ntabwo ari byo ibyo bavuga ko adahabwa ubuvuzi tumusaba kwivuza kuko gereza yamugeneye ubwishingizi mu buvuzi kandi inshingano ya kabiri igihe yarwaye ni uko tumugeza kwa muganga kandi byarakozwe.”

Eminante yamenyekanye cyane nk’Umunyamakuru kuri Radio CFM, Radio na TV 10 mu biganiro bitandukanye. Yanakunze kugaragara nk’umukemurampaka mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda ndetse no mu kuyobora ibiganiro mpaka .

Mugabushaka Jeanne de Chantal amaze umwaka afunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza