00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya- Philippines yagizwe umwere ku byaha birimo kwiba rwiyemezamirimo Dr Habumugisha

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 29 Mata 2021 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021, rwagize umwere umunya- Philippines akaba n’umuyobozi wa AIM Global Ltd, Eliezer Jr de Vera ku byaha bitandukanye birimo icyo kwiba 9 928 800 Frw rwiyemezamirimo Dr Habumuremyi Francis bikamuhombya asaga miliyoni 80 Frw.

De Vera yagizwe umwere ku cyaha cyo kwiba, icyaha cyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, icyaha cyo kwangiza cyangwa kubuza kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa n’icyaha cyo kwinjira muri mudasobwa mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.

Ubushinjacyaha bwahise bujuririra umwanzuro w’urukiko, buvuga ko butanyuzwe.

AIM Global Ltd ni ikigo mpuzamahanga gifite n’ishami mu Rwanda, gikora ubucuruzi bw’inyunganiramirire mu Rwanda, bukorwa mu buryo bw’uruhererekane.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yemererwe kuba umunyamuryango wa AIM GLOBAL Ltd, ategekwa kwishyura amafaranga, ubundi agahabwa kode (code) imuha ububasha bwo kwinjira mu mikorere y’ikigo.

Iyo amaze kwishyura, ako kanya bahita bamuha ibyo bicuruzwa hamwe na kode yifashisha yinjira mu mikorere y’ikigo agahita afungura konti ye bwite, agahabwa umubare w’ibanga azajya ahemberwaho amafaranga ya komisiyo. Dr Habumugisha yari umwe mu bakwirakwiza ibicuruzwa by’iki kigo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko De Vera yinjiye muri konti y’umunyamuryango Habumugisha atabifitiye uburenganzira akamutwara arenga miliyoni 9 Frw ndetse akanahindura umubare w’ibanga atabafitiye uburenganzira. Byakozwe kuko Dr Habumugisha yari yananiwe kwishyura umwenda yari ababereyemo.

Umucamanza yavuze ko ibyaha Eliezer de Vera yashinjwaga bitamuhama kuko bitakozwe mu izina rye bwite ahubwo byakozwe mu izina ry’ikigo akorera kandi bitakorewe ku butaka bw’u Rwanda .

Mu iburanisha riheruka, Abunganira Eliezer mu mategeko bari babwiye umucamanza ko ibyakozwe byaturutse ku mafaranga arenga miliyoni 67 Frw Habumugisha yananiwe kwishyura kuko yari umwenda abereyemo iki kigo, ngo akaza gusaba ko wakwishyurwa binyuze mu gufatira komisiyo ze.

Bagaragaje kandi ubutumwa bwa Habumugisha busaba ko Eliezer gukomeza kwiyishyura kuko ngo we atari mu Rwanda icyo gihe.

Icyakora Dr Habumugisha yari yavuze ko ku wa 30 Kamena 2020 yandikiye Eliezer asaba ko konti ye bayifungura nyuma y’aho ku wa 3 Nzeri 2019, yari yabonye ubutumwa bumubwira ko batangiye kuyinjiramo.

Dr Habumugisha yatanze ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rukore igenzura ku ngano y’amafaranga yibwe n’igihombo byamuteje nyuma yo kumara igihe kinini adakoresha konti ye.

Icyo gihe RIB ngo yasanze hatarabayeho kwinjira muri konti ye mu buryo butazwi ariko yemeza ko amafaranga yibwe.

Abunganira Eliezer bavuze ko mbere yo gufunga konti ya Habumugisha babanje kumwandikira bamumenyesha ko bazafatira amafaranga ya komisiyo kugira ngo hishyurwe umwenda yari afite.

Eliezer Jr de Vera yagizwe umwere kuko ibyakozwe byose byakozwe mu izina rya sosiyete ahagarariye aho kuba irye bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .