Umumotari wasubije miliyoni 5.2Frw z’umugenzi wakoze impanuka yahembwe moto

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Ikigo ngenzuramikorere cy’Imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA), cyashimiye umumotari witwa Ndayiramije Donat, uheruka gusubiza amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu n’ibihumbi 200 y’umugenzi wakoze impanuka, kimuha moto ifite agaciro ka miliyoni n’ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Aya mafaranga Ndayiramije yayashyikirije Polisi, na yo iyashyikiraza umuryango w’umugenzi wari wakoze impanuka ku wa 23 Nyakanga 2017, wari ukiri mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).

Ndayiramije amaze guhabwa iyo moto, yavuze ko bimushimishije cyane kuko abonye moto ye bwite kuko iyo yakoreshaga itari iye.

Yagize ati “Ndishimye cyane bikomeye ko iyi ni inkunga ikomeye RURA ingeneye, nanjye ngiye kuyibyaza umusaruro. Iyo nakoreshaga yari iy’undi muntu.”

Yakomeje avuga ko gusubiza ayo mafaranga ari umutima wa kimuntu wamujemo atekereza kuba Imana yamurinze impanuka yakomerekeje uwo yari atwaye, anasaba bagenzi be guha agaciro umugenzi n’ibintu afite kandi bagakora kinyamwuga.

Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba yavuze ko igikorwa uyu mumotari yakoze kigaragaza ubumuntu n’ubunyangamugayo.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cyiza kigaragaza ubumuntu, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga, guha agaciro umugenzi, kumurinda no kurinda ibye. Nibyo duhora duhamagarira abatwara abagenzi buri munsi.”

Yongeye ati “Inzego dukorana zaramushimiye, natwe nka RURA turamushimiye, twamugeneye moto nshya ya miliyoni 1.5 Frw ifite n’ibyangombwa byose, nk’ikimenyetso ko RURA yishimira abakora umwuga wo gutwara abantu bitwara neza. Ni igikorwa gishimishije kuko mu mirimo ifitiye igihugu akamaro harimo no gutwara abagenzi. Iyo RURA itanze ibyangombwa ngo abantu bakore iba igira ngo bakore kinyamwuga.”

Ndayiramije Donat avuka mu karere ka Ngoma, agakorera akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali.

Moto Ndayiramije yahawe ifite agaciro ka miliyoni imwe n'igice y'amafaranga y'u Rwanda
Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba yashimye igikorwa cya Ndayiramije
Ndayiramije Donat amaze gushyikirizwa moto
Ndayiramije yishimiye ko abonye moto ye ku giti cye mu gihe yakoreshaga iy'abandi
Bagenzi be bamuherekeje asuzuma moto yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza