00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Bayern na Leipzig urerekanwa kuri StarTimes

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

StarTimes izerekana kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2021, umukino uzahuza Bayern Munich n’ikipe ya RasenBallsport Leipzig, mu mikino ya shampiyona y’u Budage izwi nka Bundesliga.

Ni umukino ukomeye cyane ko amakipe yombi yiyubatse binyuze mu bakinnyi yaguze bagiye kuyafasha mu guhatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Abakinnyi baherutse kwerekeza muri Bayern Munich barimo Marcel Sabitzer n’abandi batandukanye, abakunzi ba ruhago ku Isi bahanze amaso.

Sabitzer aherutse gutangaza ko kwinjira muri Bayer ari inzozi ze zabaye impamo.

Ati “Nishimiye ko nshobora gukinira Bayern. Nkiri n’umwana, umwambaro wanjye wa Bayern wabaga usobanuye byinshi ndetse ari nk’ishema n’ibyishimo kuwambara.Buri mwaka naguraga umwambaro mushya kuri Noheli.”

Yakomeje agira ati “Iyi kipe nzayiha byose. Nshaka gutsinda imikino myinshi ndetse n’ibikombe byinshi bishoboka.”

Ku rundi ruhande, ikipe ya RB Leipzig nayo ntabwo yigeze yicara kuko yaguze abandi bakinnyi barimo André Silva.

Abafana benshi b’ikipe ya RB Leipzig bategerezanyije amatsiko ukwigaragaza k’umukinnyi w’umunye- Guinea, Ilaix Moriba winjiye muri iyi kipe avuye muri FC Barcelona.

Umukino wo ku wa Gatandatu, Bayern igiye kuwukina ari iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17 mu gihe Leipzig ari iya 10 n’amanota 3.

Uyu mukino uzahuza Bayern na Leipzig, ni umwe mu ya Bundesliga uzatambuka kuri StarTimes, nk’ifite uburenganzira busesuye bwo kwerekana iyi shampiyona y’Abadage.

Bayern Munich n’ikipe ya RasenBallsport Leipzig zarahura kuri uyu wa Gatandatu
Uyu mukino witezwemo ihangana rikomeye kubera ko amakipe yaguze abakinnyi bakomeye mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .