Umujyi wa Kigali ugiye gufungira abafite ibikorwa mu bishanga (Video)

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali byabyukiye ahari ibikorwa by’abaturage biri mu bishanga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bubasaba kubikuraho vuba na bwangu bitaba ibyo bagafatirwa ingamba zikaze.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, yavuze ko ari igikorwa babamenyesheje kera ndetse bakaba barabandikiye amabaruwa abamenyesha ko bakwiriye kuhavana ibikorwa bahafite.

Yagize ati “ Iyi ni gahunda ijyanye n’ibidukikije ariko ibishanga usanga byaragiye byibasirwa n’abaturage bashyiramo ibikorwa bitandukanye, ibikorwa ubona bitajyanye n’icyateganyirijwe ibishanga, turi muri gahunda yo kubavanamo mu by’ukuri, tukavaho ibikorwa bitajyanye n’ibishanga.”

Ibikorwa bivugwa ni aho usanga hogerezwa ibinyabiziga, ahari amabagiro, ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi, inganda n’ibindi ariko biri ahari ibishanga byagenewe gukorerwamo indi mirimo.

Umuturage ufite ibagiro mu gishanga cy’ahazwi nko muri Sahara mu Murenge wa Niboye mu Kaerere ka Kicukiro witwa Rukundo Mugabe yavuze ko agomba kwimuka nk’uko bisabwa ariko agasaba ko bamwongerera iminsi kuko ibyo agomba kwimura ari byinshi.

Yagize ati“Batubwiye ko tugomba kwimuka, hari ibyangombwa bigaragaza ko tugomba kwimuka ko dukorera ahantu mu bishanga, ni gahunda ihari ariko twari dusabye abayobozi ko batwongereraho iminsi kuko kwimura ibi bikorwa biri aha ntabwo ari ibyoroshye, twabasabaga ko baduha igihe tukimuka kuko birasaba amafaranga menshi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Eng Collette Ruhamya, yavuze ko abantu bakwiriye gutekereza ahazaza h’igihugu aho gutekereza ahabo ku giti cyabo, bakumva ko kubungabunga ibidukikije bifitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “ Turashaka ko bikorwa rimwe na rizima kuko iyo ujenjetse usanga uyu munsi harimo ibikorwa bibiri, ejo bitatu, ejo ugasanga byabaye bine, ... abantu bakure ibikorwa bitemewe mu bishanga, ni inyungu zacu twese, ni inyungu z’Abanyarwanda, abantu bareke kureba inyungu zabo gusa, kuko afitemo inyungu runaka, uyu munsi n’ejo n’ejobundi akibagirwa inyungu rusange z’Abanyarwanda.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba ko abafite ibikorwa bose mu bishanga bakwiye kubihakura mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu gishushanyo mbonera.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali utangaza ko abantu badafite ibyangombwa by’aho bakorera bahita bavamo, ababifite nabo bikaba uko ariko hakaba hari inzira zindi zizakurikizwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza