Umugore wahoze akora isuku yafatanywe dipolome mpimbano yakoreshaga nk’umuforomokazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Mata 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umugore w’imyaka 42 y’amavuko uvuka mu Karere ka Karongi wahoze akora akazi k’isuku, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha dipolome mpimbano isoza amashuri yisumbuye.

Uyu mugore w’abana babiri bivugwa ko yari amaze igihe akora akazi k’ubuforomo mu bigo bitandukanye bya Leta akoresheje iyo mpamyabumenyi, nyamara yararangije amashuri atatu yisumbuye.

Abatangabuhamya bazi neza uwo mugore babwiye IGIHE ko mbere yo guhimba iyo mpamyabumenyi, yakoraga isuku mu ivuriro riherereye i Rubavu nyuma agira igitekerezo cyo gukoresha impamyabumenyi y’uko yize ubuforomo.

Bemeza ko nyuma yo gukoresha iyo mpamyabumenyi yahise ajya gukora akazi k’ubuforomo mu bitaro by’i Murunda mu Karere ka Rutsiro. Nyuma yaje kuvumburwa asabwa impamyabushobozi ye ahita yimukira i Kigali mu Kigo Nderabuzima cyo mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “ Yabanje gukora isuku mu kavuriro i Rubavu kuko yatinze muri ako kazi, yaje kumenya uko gakorwa ajya gukoresha Dipolome noneho ajya i Rutsiro akora ubuforomo nyuma nibwo bamusabye Dipolome ye arimuka ajya i Kigali ku Kigo Nderabuzima cyo mu Gatenga.”

Yakomeje avuga ko aho naho yaje kuhava ajya no gukorera ku Bitaro byo ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo ari naho yaje gufatirwa.

Ati “ Ajya Kacyiru yahasanze undi muntu bakoranaga i Rutsiro noneho kuko bari baramaze kubimenya ari gushakishwa niwe wahise amutanga baramufata.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye IGIHE iby’aya makuru , avuga ko akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano.

Uyu mugore yatawe muri yombi na RIB ku tariki 25 Werurwe 2021 mu gihe biteganyijwe ko azaburana ku wa Kabiri tariki 6 Mata mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Ingingo ya 276 mu itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .