Uyu mugabo yafashwe ku wa 8 Gashyantare 2021 afatiwe mu murenge wa Kivuye mu karere ka Gicumbi yinjiza mu gihugu ibiro 20 by’urumogi.
Uyu mugabo usanzwe utuye mu Karere ka Kabare muri Uganda, yabwiye itangazamakuru ko hari umuntu wamusabye ko bahurira hafi yo ku mupaka amuzaniye urumogi mu gihe bagiciririkanya amafaranga ahita afatwa.
Ati “Umuntu yarampamagaye ambwira ngo muzanire itabi ngo nze duhurire ku mupaka maze twumvikane igiciro. Nkirimuzanira bahita bamfata”.
Yavuze ko mbere y’uko azanira uwamutumye urwo rumogi yari yamwijeje kumwishyura amafaranga 220 000Frw.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasabye abanyarwanda kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima.
Ati "Icya mbere ibiyobyabwenge nta kamaro bifite uretse kwangiza ababikoresha, urubyiruko cyangwa umuntu wese ubikoresha. Ikindi n’uko dusaba abanyaranda kuduha amakuru kuko bwa mbere abizana twabonye amakuru , dufata abo yabizaniye ariko n’uyu ubizanye arafatwa.”
Yasabye abaturage ko no mu gihe bamenye ko hari ibiyobyabwenge byinjiye, bakwiriye kubivuga kugira ngo bidakwirakwizwa mu baturage.
Uyu mugabo naramuka ahamijwe iki cyaha azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 ndetse n’ihazabu ya miliyoni ziri hagati ya 15 Frw kugeza kuri 20 Frw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!