Umuntu wese ukoresha imbuga inkoranyambaga, ni ukuvuga Facebook, Instagram, Twitter ni umukandida wo gutsindira ibihembo bitandukanye Airtel Rwanda izajya itanga buri munsi, icyo asabwa gusa ni ukwitabira irushanwa.
Bizakorwa bite?
Ni ukwandika ubutumwa cyangwa inkuru y’urukundo ukunda u Rwanda, n’ibirukorerwamo ku mbuga nkoranyambaga zawe cyangwa iza Airtel mu rurimi ushaka yaba Ikinyarwanda, Igifaransa cyangwa Icyongereza.
Ushobora kwandika inkuru ishimira abantu bagize uruhare mu gufasha igihugu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, nk’abaganga bitanze bakita ku bantu, abaforomo, abapolisi, abakozi bo mu mu nzu z’ubucuruzi, abakora mu mazu acururizwamo imiti, abahinzi ndetse n’abandi.
Ushobora kwandika kandi ku nkuru zivuga ku makipe, serivisi zitandukanye nk’irembo, imihanda myiza, cyangwa n’ibindi byiza bitatse u Rwanda.
Ni ukubyandika mu buryo ubisoma abona ko koko ubwo butumwa ari bwiza, ugashyiraho akamenyetso ‘#’ gaherekejwe n’amwe muri aya magambo #NoLockDownOnLove, #NkundaUrwanda, #LoveIsRed.
Airtel yagize iti “Andika inkuru yawe ya #NkundaUrwanda , yipostinge ku rubuga rwawe cyangwa kuri Twitter ya Airtel , @airtelrw, kuri Facebook @airtelrwanda cyangwa kuri Instagram ya Airtel, tagging (bihuze) n’inshuti nyinshi zishoboka ndetse n’abagukurikira, ube wabasha kuba umwe mu bantu batatu bazajya batsinda ku munsi.”
Kugira ngo utsinde muri iri rushanwa, bisaba kuba inkuru yawe izajya iba yavuzweho n’abantu benshi.
Ni iby’ingenzi ko uyereka benshi ukora ‘tag’ kugira ngo ube umwe muri batatu batsindira ibihembo birimo internet y’ubuntu ingana na 30 GB.
Ibi bihembo bizajya bitangwa buri munsi mu gihe cy’iminsi 15.
#Rwanda in Red.
Share what makes you love Rwanda and stand a chance to win 1 of 50 4GPocketWiFi, preloaded with 30GB and free home delivery to your doorstep. Three winners every day for 15 Days. February is the #MonthOfLove. #NoLockDownOnLove #NkundaURwanda #LoveIsRed pic.twitter.com/8ucXippEqT
— Airtel Rwanda (@airtelrw) February 14, 2021

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!