Uko Melissa Tenkhi wo muri Algeria yakoze ikiganiro mbarankuru ku Rwanda abikomoye kuri Perezida Kagame (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Muri Werurwe 2019 Algeria yinjiye mu bihe itari yarigeze inyuramo kuva mu myaka 20 Perezida Abdelaziz Bouteflika yari amaze ayobora iki gihugu, uruvunganzoka rw’abanya-Algeria biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo rukokoma yiswe ‘Hirak’ cyangwa se “Revolution of Smiles” yari igamije gukura ku butegetsi uyu mukambwe w’imyaka 84 wari umaze imyaka itanu agendera mu kagare.

N’ubwo byari bimeze gutyo atabasha kwigenza ntabwo yari afite ibitekerezo byo guharira abandi ubuyobozi ahubwo, yashakaga kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu ari nabyo byabaye nko gukoza agati mu ntozi abaturage biganjemo urubyiruko bakarya karungu.

Uyu mukambwe yari amaze igihe kinini ataragara mu ruhame guhera mu 2013, biturutse ku burwayi bwa ‘Stroke’ bwari bwaramwibasiye, akagera aho kutabasha kugenda.

Melissa Tenkhi ni umunya-Algeria wakuriye mu Bufaransa ariko ubarizwa mu mujyi Dubai kuva mu myaka irindwi ishize. Impinduramatwara ikomeye yarimo ibera muri Algeria yayikurikiye ari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Nubwo yakunze kubaho ari kure y’igihugu cye kuva mu mabyiruka ye, uyu mukobwa ahoza Algeria ku mutima.

Byageze aho bimwanga mu nda, mu Ukwakira 2019 ahitamo gusezera mu kigo gikomeye cy’Abafaransa yakoragamo i Dubai, ajya kwifatanya n’abanya-Algeria mu gihugu.

Mu kwitegereza ingufu urubyiruko rwashyize mu kuzana impinduka mu ruhando rwa politiki muri Algeria, Melissa Tenkhi yagize igitekerezo cyo gukora ikiganiro mbarankuru cyagaruka ku mpinduramatwara ariko mu mboni y’urubyiruko.

Abikomoye ku byabaga mu gihugu cye, Melissa Tenkhi yafashe amashusho ayashyira mu bice bibiri agaragaza ibiri kuhabera.

Ibi bice bibiri yafashe yabishyize kuri YouTube mu Ukuboza 2019. Yagaragazaga ibyiyumviro byabo ku hazaza ha Algeria . Iki gisekururu cyerekaga isi yose uguharanira ahazaza heza cyane batitaye ku bicantege.

Mu kiganiro cyabanje gifite abakimamyeho akajisho barenga ibihumbi 60, agaragazamo urubyiruko ruvuga kuri iyi mpinduramatwara n’akamaro kayo kuri iki gihugu cyari kiri gushyirwa mu murongo mushya.

Mu kindi yashyizeho muri Gashyantare 2020 kigaragaza abiganjemo ibyamamare muri Algeria baba bavuga uruhare rw’umuhanzi muri sosiyete bakabisanisha n’ibyabaye mu gihugu cyabo mu gihe cy’impinduramatwara.

Mu myumvire ya Melissa Tenkhi avuga ko ‘nta muntu ukwiriye kukuvugira inkuru z’ibyo waciyemo kukurusha’ ari nayo mpamvu yemeza ko Afurika idakeneye ko BBC n’ibindi bitangazamakuru bivuga inkuru za Afurika kandi ba nyirazo bahari, ari nayo mpamvu ikomeye yatumye afata iya mbere mu kubara inkuru za Afurika ahereye iwabo.

Yifashishije inkuru ze yise BESMA biri mu rurimi rw’Icyarabu mu Kinyarwanda bivuze ‘Seka’, yagize umugambi wo kuzenguruka Afurika agaragaza ibihugu bitandukanye. Yagiye muri Cote d’Ivoire ahakora ibice bibiri by’ikiganiro cye igiheruka, n’iicyo yakoze ku Rwanda yise “Agaciro: The Rwandan spirit”.
Melissa Tenkhi yakunze u Rwanda

Uyu mukobwa afitiye urukundo rukomeye u Rwanda kubera ibyo rwanyuzemo ariko rufashijwe na Perezida Paul Kagame rukabasha kongera kwiyubaka no gutera imbere byihuse, ubu rukaba ruri mu bihugu bya mbere yifuje gukoraho icyegeranyo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , yavuze ko yagize iki gitekerezo cyo gusura u Rwanda akarukoraho inkuru, kubera uburyo abanyarwanda bihesha agaciro ndetse n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame akunda byimazeyo.

Ati “Nishimira ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ndi umufana ukomeye wa Kagame mu myaka myinshi ishize. Imyitwarire u Rwanda rufite, ni kimwe mu bintu byatumye ntekereza ku Rwanda, abanyarwanda mwihesha agaciro.”

Yavuze ko yaje kumva ‘agaciro’ ari ikintu gikomeye ku banyarwanda agahitamo kukageza ku mugabane wose wa Afurika yose kuko ari ikintu gikenewe ku banyafurika bose.

Iyo avuga Perezida Kagame amugaragaza nk’umugabo w’intwari yigiraho byinshi wakuye igihugu ahaga ndetse bikaba biri mu bintu bituma amufata nk’umunyabigwi muri Afurika.

Avuga ko ubutwari bw’igihugu n’ubumwe n’ubwiyunge bw’u Rwanda bumuha icyizere no kwiyumvamo Afurika nziza y’ejo hazaza.
Gukunda u Rwanda byatumye arukoraho ikiganiro mbarankuru

Nk’uko bisanzwe buri wese ugize amahirwe yo kumenya u Rwanda cyangwa Perezida Kagame, ashimishwa no kumenya uko rwikuye mu kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga arebera bikozwe n’urubyiruko rwari rwahejejwe mu buhunzi na Leta mbi.

Agira amatsiko menshi kandi yo kumenya u Rwanda birushijeho akarusura akareba ko koko iterambere ryihuse rivugwamo ari impamo, agashimishwa no gusanga yerekwa bike.

Ni naho havuye igitekerezo cya Melissa Tenkhi cy’ikiganiro yise “Agaciro: The Rwandan spirit” yakoze ku Rwanda. Ni ikiganiro mbarankuru kigaragaramo abantu batandukanye bari mu gisekuru gishya cy’abanyarwanda, biganjemo abo Jenoside yabaye bakiri bato n’abandi bavutse nyuma yayo bagenda bavuga ku gaciro n’incamake ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’ishusho y’uko babona ahazaza harwo mu gihe kiri imbere.

Kigaragaramo Hope Azeda watangije Mashirika izwiho gukora imikino itandukanye no kubyina, umuhanzikazi Ariel Wayz, Sonia Mugabo uhanga imideli, Ivan Mugemanyi usanzwe ari umufotozi, Umuyobozi w’Ikigo, AC Group, gifite ikoranabuhanga ryo kwishyurana, Patrick Buchana, Aphrodice Mutangana ukuriye Digital Africa, Faith Keza ukuriye Irembo na Raoul Rugamba washinze Africa in Colors.

Gitangira buri wese atanga ibisobanuro bye yumva byahabwa agaciro, agasubiza bitewe n’uko abyumva muri we.
Muri iki kiganiro yakoze ku Rwanda Faith Keza avuga ko impamvu u Rwanda ruri mu bihugu biri gutera imbere byihuse ari uko rushaka kugira umwihariko warwo.

Ati “U Rwanda ni igihugu gishaka kuba icyihariye. Akenshi guverinoma igerageza kugera ku byo yiyemeje, bivuze ko hari byinshi bizakorwa mu gihe gito kiri imbere.”

Akomeza ko avuga u Rwanda ari igihugu gifite imigambi, imishinga ndetse n’intego kandi guverinoma ikaba ikorana byoroshye n’ibigo n’abantu benshi batandukanye.

Umuhanzikazi Ariel Wayz we yabishyize mu nteruro ngufi, avuga ko byose babikesha ubumwe.

Aphrodice Mutangana ukuriye Digital Africa na we ntabwo ajya kure ya Ariel Wayz kuko avuga ko ikintu cya mbere u Rwanda rurusha ibihugu ari ugukorera hamwe kw’abanyarwanda .

Ati “Impamvu ni uko abantu bose bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bakorera hamwe. Iyo ufite Guverinoma ishyiraho imirongo ngenderwaho, ufite abashoramari, ufite ibigo byigenza bifite ku murongo mwiza ufite n’abandi bareba icyerekezo bakisanisha n’impamvu uri gukora ikintu n’icyo kintu ubwacyo uri gukora, nibyo u Rwanda ruri gukora rugahinduka ubutaka bw’amahirwe.”

Buchana yavuze ko ubushobozi bwo kubasha kwicara ugategura ejo hazaza ukoresheje ibyo ufite ako kanya no guhanga udushya bikora itandukaniro rinini mu bushabitsi.

Raoul Rugamba muri iki kiganiro yagaragaje ko ashimishijwe cyane no kureba ahazaza h’u Rwanda ndetse akaba yiteguye kubigiramo uruhare.

Hope Azeda we yavuze ko ahahise h’u Rwanda hatatuma abantu bahera mu mwijima ahubwo byaba isomo kuri benshi ko igihugu gishobora kuva mu icuraburindi kikagera ahantu heza nk’aho u Rwanda ruri uyu munsi.

Uretse ibi kandi mu bitekerezo byatanzwe akimara gushyira hanze iki kiganiro, uwitwa Ranjit Menon yagaragaje ko yakoze igikorwa gikomeye ndetse binatuma yifuza kuzasura u Rwanda.

Mu gukora iki kiganiro mbarankuru ku Rwanda Melissa Tenkhi, yafashijwe na Samuel Ishimwe uzwi mu ruganda rwa sinema mu Rwanda.

Ikiganiro IGIHE yagiranye na Melissa Tenkhi

Ikiganiro Melissa Tenkhi yakoze ku Rwanda

Melissa Tenkhi ubwo yazaga gukora ikiganiro cye ku Rwanda yasuye ibice bitandukanye
Uyu mukobwa yatangiye gukora ibiganiro nk ibi biturutse ku myigaragambyo yabaye mu gihugu cye
Melissa Tenkhi avuga ko ari umufana ukomeye wa Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .