Uko Hakizimana yiyemeje kubera urumuri benshi yifashishije kwandika ibitabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Mutarama 2021 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Dieudonne D’Amour Nordkvist Hakizimana ni umwe mu bandika ibitabo, bafite intego yo kwifashisha iyi mpano ye mu guhindura imyumvire ya benshi kugira ngo babashe kwiteza imbere yo kumenya byinshi bijyanye no kugira ubukire.

Uyu mugabo ubusanzwe uba muri Suède mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwinjira mu byo kwandika ibitabo kuko yashakaga gutanga ubumenyi ku rubyiruko.

Ati “Nashakaga gutanga ubumenyi ku rubyiruko ndetse no kurufasha kwihangira imirimo ndetse nifuza gusigasira ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda no gukomeza kubika amateka ajyanye narwo ngo rutuzazima.”

Yakomeje agira ati “Nifuza ko nzasiga umurage kuri benshi ndetse nshimishwa no kuba hari abantu benshi ibitabo byanjye biri kugenda bifasha guhindura imyumvire, no gukomeza kwiteza imbere bakava ku rwego rumwe bakagera ku rundi.”

Yavuze ko yatekereje gushyira mu nyandiko ibyo yungutse no kubisangiza abandi nk’inkunga ashaka gutera Igihugu kugira ngo kizamure imibereho y’abaturage bacyo , aho buri munyarwanda wese azamenya ko afite imbaraga zo kugera ku bukungu no kubaho neza aramutse abishatse.

Akomeza avuga ko ibitabo bye bimeze nk’ikarita[Map] ikwereka inzira ushobora gucamo ugatera intambwe igera ku bukungu.

Uyu mugabo amaze kwandika ibitabo bitandukanye, biri icyo yise “Ushaka inka aryama nkazo, Ushaka ubukire arara ubusa” cyaje ari inyunganizi y’ikindi yashyize hanze mu ntangiriro za 2020 yise “Gukira bishobokera buri wese ariko biraharanirwa.”

Iki yashyize hanze muri Kamena 2020, ni umuzingo wa kabiri, utangirira ku ihame rya gatanu, rikurikira ayandi ane ari mu gitabo cya mbere. Umwanditsi agenda avuga ku kintu runaka akavuga n’umwitozo watuma kinozwa.

Urugero hari aho avuga ko ‘Imyitwarire aricyo kintu gikomeye mu bintu byose’; aha yerekana impamvu yabyo akanavuga ku mwitozo uzafasha umuntu kunoza imyitwarire kugira ngo akomeze gutera imbere no kwigwizaho ubukungu.

Ari kwitegura gushyira hanze ikindi gitabo yise ‘Inzira y’Inkotanyi’ kizaba kivuga ko inzira y’ubukungu ari ugukotana kandi ko nta wundi ugomba kuyikugendera cyangwa kuyiguharurira.

D’amour Nordkvist Hakizimana yavukiye mu Rwanda mu 1977. Amashuri yisumbuye yayize muri IFAK ku Kimihurura na Groupe Scolaire De La Salle i Byumba.

Mbere yo kujya i Burayi, yamaze imyaka 10 mu Bushinwa yiga ibijyanye n’Ubukungu n’Ubumenyamuntu. Ni Umuyobozi wa Sosiyete Igitego ikorera muri Suède, ikora ibijyanye no guhanga udushya.

Amaze kwandika ibitabo birimo icyitwa ‘Amashyiga y’umunezero’ cyagiye hanze muri Nzeri 2019, ‘Happiness Triangle’ cyangwa se ‘Mpandeshatu y’umunezero’ cyasohotse muri Kamena 2018, icyo yasohoye mu Ugushyingo 2019 cyitwa ‘My Father Never Walked on Water’ n’ibindi.

Ibitabo bye biboneka kuri Google Play ndetse no muri Librairie Caritas i Kigali.

Hakizimana afite gahunda yo gufasha abanyarwanda guhindura imibereho yifashishije ibitabo
Uyu mugabo ari kwitegura gushyira hanze igitabo kivuga ku nzira zo gukotana zigeza umuntu ku bukire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .