Uko byifashe i Erevan mbere y’amasaha make ngo inama ya OIF itangire (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Arménie ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, gituwe n’abaturage basaga gato miliyoni eshatu.

Umurwa Mukuru wayo Erevan, ni wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 uzakira inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF. Uzanatorerwamo Umunyamabanga Mukuru wawo ku wa Gatanu.

Uyu mujyi ubu uranyuranamo intumwa z’ibihugu 82 bigize OIF, birimo 54 by’ibinyamuryango, bine byayiyunzeho na 26 by’indorerezi.

Muri uyu mujyi ibintu byose byashyizwe ku murongo, uhereye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Zvartnots, uburyo abantu bakirwa kugeza aho barara, cyangwa uko bazava muri hoteli binjira mu byumba by’inama.

Inyubako izwi nka Complexe sportif et de concert Karen Demirtchan izakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yateguwe neza, amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango nayo atatse Umujyi wa Erevan.

Hateguwe n’uburyo bwo gukurikirana ibibera mu nama n’ubwo waba utarimo imbere hifashishijwe za ecran nini.

Iyo ugenda mu mujyi kandi uhura n’ibyapa byamamaza iyi nama, ku buryo ari kimwe mu bikorwa mpuzamahanga bigiye gusiga izina muri Arménie.

Erevan ni umwe mu mijyi imaze igihe kinini ibayeho kuri iyi si. Washinzwe n’umwami Argishti i wahubatse ibirindiro byiswe Erebuni muri 782 mbere ya Yezu.

Ikigaragara ukigera muri uyu mujyi wubatse mu kibaya ugakikizwa n’imisozi, ni inyubako ziganjemo iza kera, ibibumbano n’ibindi bice ndangamateka.

Erevan niyo yabaye Umurwa Mukuru wa Repubulika ya mbere ya Arménie nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose mu 1918, nyuma ya Jenoside yakorewe Abanyarumeniya ikozwe n’abanya-Turikiya.

Jenoside yakorewe abanyarumeniya yabaye hagati ya 1915 na 1917 ihitana abasaga miliyoni babarurwaga icyo gihe mu bwami bwa Ottoman, Turikiya y’ubu.

Urwibutso rwa Tsitsernakaberd rugaragara muri Erevan rurimo amateka agaragaza Jenoside yakorewe Abanyarumeniya.

Arménie yaje kongera kwigarurirwa n’abasoveyeti, ibona ubwigenge ubumwe bw’abasoviyeti bumaze gusenyuka mu 1991 ari nabwo Erevan yongeye kwitwa Umurwa Mukuru wa Arménie.

Mu 2011 ibarura ryakozwe ryagaragaje ko Erevan yari ituwe n’abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 60.

Uyu mujyi ugira ibihe bibiri bisimburana, iby’ubushyuhe n’ubukonje. Ubushyuhe bukomera mu mezi y’Iki nka Kanama aho bugera kuri dogere Celsius 40 naho igihe cy’imvura nko muri Mutarama hagakonja cyane kugera kuri dogere Celsius -15.

Nubwo uyu mujyi utuwe cyane, ugaragaramo aho kuruhukira nka Pariki ya Lyon, ibiyaga karemano, ubusitani, amahoteli, utubyiniro n’utubari.

Benshi mu batuye Erevan ni abakiristu, bagakurikirwa n’aba-orthodox.

Indimi zivugwa cyane ni Ikinyarumeniya ari narwo rurimi rw’ubutegetsi. Indimi z’amahanga zivugwa cyane ni Icyongereza n’Ikirusiya.

Umusaruro mbumbe ku muturage umwe ubarirwa ku madolari 4 022.
Inama ya Francophonie izasozwa ku wa Gatanu hatorwa Umunyamabanga Mukuru uzava hagati y’umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo na Michaëlle Jean wayoboraga uwo muryango.

Umujyi wa Erevan wakereye kwakira abakuru b'ibihugu na za guverinoma bigize OIF
Ahazabera inama, ibikorwa remezo bikenewe byamaze gutegurwa
Intebe zirateye, hategerejwe ko ibikorwa by'inama bitangira
Hateganyijwe uburyo abantu batandukanye bazajya bakurikirana ibiri kubera imbere mu nama
Abitabiriye inama babanje guhabwa amakarita azajya atuma babasha gutambuka
Abanyamakuru bashyiriweho ahantu bazajya bakorera umurimo wabo
Umunyamakuru Karirima wa IGIHE mu ifoto y'urwibutso n'umwe mu bazakurikirana iyi nama
Itangazamakuru ryashyiriweho aho rizajya rikorera
Itangazamakuru ryahawe rugari ngo ritangarize Isi ibizava muri iyi nama
Ibendera rya OIF ryazamuwe mu murwa mukuru Erevan
Kuri Complexe sportif et de concert Karen Demirtchan izakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma
Amabendera y'ibihugu bigize OIF yazamuwe muri Armenie
Abanyamakuru bari gutegura ibikoresho byabo
Complexe sportif et de concert Karen Demirtchan ni inyubako ifite umwihariko
Ku muhanda ugana ahazabera inama
Ujya kwinjira muri Complexe sportif et de concert Karen Demirtchan yo izakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma
Imihanda y'ahazabera inama irakenkemuye
Inama y'Inteko rusange ya OIF yamamajwe ku byapa byo ku mihanda minini muri Erevan
Muri Erevan unahasanga inzibutso za Jenoside yakorewe Abanyarumeniya
Ni umujyi ugaragaza amateka yo hambere
Ahazabera inama ya OIF hatatswe ibyapa biyitangaho amakuru arambuye
Erevan igaragaramo inzu n'imico byerekana isura y' u Burayi bwo hambere
Uyu mujyi ufite n'ahagenewe kuruhukira hagezweho
Uyu mujyi ugira ibihe bibiri bisimburana, iby’ubushyuhe n’ubukonje
Ubushyuhe bukomera mu mezi y’Icyi nka Kanama aho bugera kuri dogere Celsius 40 naho igihe cy’imvura nko muri Mutarama hagakonja cyane kugera kuri dogere Celsius -15
Umusaruro mbumbe ku muturage muri Armenie ubarirwa ku madolari 4 022
Inzego zishinzwe umutekano ziryamiye amajanja ngo hatagira ikiwuhungabanya
Ibyuma bizafasha mu kwerekana ibikorerwa mu nama byateguwe
Muri Erevan ubu ni urujya n'uruza rw'abantu
Ibitangazamakuru bikomeye byamaze gutunganya aho bizakorera
televiziyo mpuzamahanga zo zasoje imyiteguro
Abashinzwe umutekano bariteguye

Amafoto: Karirima A. Ngarambe/ IGIHE i Erevan


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza