Uko abarindaga Habyarimana bahurujwe bakirara mu Batutsi i Nyamirambo: Ubuhamya bw’abarokotse

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 8 Mata 2021 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko ibikomere n’ibisigisigi byayo biracyari bibisi mu mitima y’abayirokotse. Bamwe mu bafite ibikomere byayo, harimo abarokokeye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, bahizwe bikomeye n’Interahamwe zigatizwa umurindi n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal.

Indege ya Habyarimana Juvénal yahanuwe tariki 6 Mata 1994, bucya Abatutsi bahigwa abandi bicwa mu gihugu hose, mu mugambi wari umaze igihe utegurwa.

Tariki 8 Mata 1994, Abatutsi bari batuye i Nyamirambo batangiye guhigwa bikomeye, biva ku guhigwa n’Interahamwe hiyongeraho n’ingabo zarindaga Habyarimana n’abandi basirikare.

Kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga, mu kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti no muri Koleji yitiriwe Mutagatifu Andereya i Nyamirambo, ni hamwe mu ho Abatutsi bari bagiye gushaka ubuhungiro mu bihe byari bigoye ngo bakize amagara, ariko bakahicirwa.

Umusaza Gakwaya Gérard utuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu mudugudu w’Urumuri, ni umwe mu barokotse amasasu y’abasirikare barindaga Habyarimana ariko umugore we n’abana be babiri bakicwa.

Mu buhamya yahaye IGIHE, yavuze ko abo basirikare bari bahamagajwe na bamwe mu bantu bakoraga muri Banki Nkuru y’Igihugu bari basanzwe baziranye.

Ati “ Urabona Indege imanutse ku itariki 6 Mata 1994, tariki 7 twiriwe twihisha, ku itariki 8 niho abasirikare barashe umuntu n’ijoro, agwa imbere y’irembo iwanjye.”

Tariki ya 9 Mata 1994, Fabien Neretse wari utuye i Nyamirambo niwe wahagamaye abasirikare barindaga Habyarimana, ngo baze kubafasha kwica Abatutsi. Uwo munsi ni nabwo umugore wa Gakwaya n’abana be bishwe.

Neretse Fabien mu 2019 yakatiwe n’inkiko zo mu Bubiligi igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Gwakaya yavuze ko Nyamirambo kari agace kari gatuwe n’abantu bishoboye barimo abakoraga muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) na Banki y’Ubucuruzi (BCR). Ni ho kandi hari hatuye benshi mu bacuruzi bari bakomeye.

Yavuze ko kubera ko abari bahatuye bari bakomeye, byatumye hitabazwa abasirikare barindaga Habyarimana kuko Interahamwe zitari gupfa kuhatinyuka. Ikindi ni uko abakoraga muri BNR aribo bahamagaye izo ngabo kuko abenshi bakomokaga i Gisenyi na Ruhengeri, ibice Habyarimana n’abasirikare bakuru bakomokagamo.

Gakwaya yavuze ko mu minsi yakurikiye tariki 8 Mata, abo basirikare barindaga Habyarimana bakomeje kujya bagaruka kwica Abatutsi.

Yavuze ko mbere y’uko ubwicanyi butangira, hari habanje gukorwa urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa, ku buryo atari ibintu byatunguranye.

Gakwaya yavuze ko abasirikare barindaga Habyarimana hejuru yo kwica Abatutsi muri Nyamirambo, banasahuraga imitungo yabo.

Ati “Bakoraga byose. Amafaranga barasahuraga, ibintu byanjye nta kintu nigeze ndamura na gito.”

Cerobika Alphonsine na we utuye muri aka gace ka Nyamirambo, umugabo we witwa Buseruka Gérard yishwe n’Umutwe w’ingabo zarindaga Habyarima.

Yabwiye IGIHE ko ku itariki ya 3 Gicurasi ari bwo umugabo we wari usanzwe akora muri BCR yishwe.

Cerobika yavuze ko umunsi bica umugabo we, yari yabanje guhunga kugira ngo bataza kumwicana na we, n’abana be cyangwa bakaba bafata ku ngufu abakobwa be.

Ati “We yaratubwiraga ngo tugende, ntabwo ashaka ko baza kumufatira ku ngufu abana areba, noneho aguma aho, baraza baramubaza ngo turi hehe? Aravuga ngo sinzi aho bagiye, maze baramusohora bamushyira hano hanze mu gikari baramurasa.”

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rwezamenyo, Rwego Yusuf, yabwiye IGIHE ko muri aka gace hishwe abatutsi benshi cyane, nubwo hatarakusanywa umubare.

Ati “Aka gace ka Nyamirambo kaguyemo Abatutsi benshi bari bavuye imihanda yose. Hari abari bavuye muri St Joseph, hari abari bavuye mu Biryogo, ariko dufashe uyu mudugudu w’Urumuri, hano abantu benshi bishwe n’Abasirikare.”

Yavuze ko hari n’abatutsi bapakiwe mu modoka bakajya kwicirwa muri Rwezamenyo bavuye muri St Joseph.

Bamwe mu batungwa agatoki kuba ku isonga yo kwicisha abatutsi benshi muri Nyamirambo, harimo Karera François wari Burugumesitiri wa Komine Nyarugenge na Renzaho Tharcisse wayoboraga umujyi wa Kigali.

Rwego yavuze ko nubwo Abatutsi bahizwe bakicwa bunyamaswa, igihe cyaje kugera Interahamwe n’Abasirikare ba Habyarimana bagatsindwa.

Yavuze ko guhera tariki 10 Nyakanga 1994 aribwo Abatutsi bongeye kubona urumuri, nyuma y’amezi agera kuri atatu bari mu mwijima.

Ati “Kuva Camp Kanombe yavamo, ingabo za Habyarimana zakwiriye imishwaro zitakimenya ngo uri umututsi ahubwo bagenda basaba n’ibiryo mu muhanda. Umuntu wese wari ukiriho yabonaga ko ingabo zo kwa Habyarimana zatsinzwe.”

Yavuze ko Inkotanyi zagendaga zirokora abicwaga ari nako zinarwana n’abari batarava ku izima.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyamirambo bishimira ko nubwo banyuze mu bihe bikomeye, kuri ubu biyubatse babifashijwemo n’ubuyobozi bwiza. Bavuga ko abana babashije kwiga amashuri, abandi batari bafite aho baba barubakiwe, abari imfubyi ubu barakuze babaye abagabo n’abagore babereye u Rwanda.

Abarindaga Perezida Habyarimana bagize uruhare mu kwica abari bahungiye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga
Aha ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi muri Jenoside ubwo bahungaga berekeza kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga
I Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo, Abatutsi batangiye kwicwa tariki 8 Mata 1994 hitabajwe ingabo zarindaga Habyarimana
Muri aka gace hari hatuye benshi mu bakoraga muri BNR na BCR
Kiliziya ya Paruwasi Karoli Lwanga nshya nyuma y'iyiciwemo Abatutsi muri Jenoside mu 1994
Muri Collège St André ni hamwe mu hahungiye Abatutsi benshi
Ku isoko rya Nyamirambo ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi bari bahungiye muri Rwezamenyo
Kuri uyu muhanda uri hafi y'ishuri rya St Joseph i Nyamirambo haguye abatutsi benshi bishwe n'ingabo zarindaga Habyarimana zifatanyije n'Interahamwe
Muri St Joseph haguye abatutsi benshi muri Jenoside
Inyubako yo kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Kaloli Lwanga ahiciwe abatutsi bari bahahungiye
Muri Paruwasi yitiriwe Karoli Lwanga haguye abatutsi benshi bishwe n'ingabo zarindaga Perezida Habyarimana
Umudugudu w'Urumuri hari hatuye Abatutsi benshi bakoraga muri BCR. Bishwe n'ingabo zarindaga Perezida nyuma yo guhamagazwa na bamwe mu bakoraga muri BNR bari baturanye
Muri iyi nzu ingabo za Habyarimana zahiciye umugabo wari uhatuye zimuziza ko ari Umututsi
Aho Neretse Fabien yahoze atuye muri Nyamirambo. Neretse yakatiwe n'inkiko zo mu Bubiligi ashinjwa kwicisha abatutsi bari batuye i Nyamirambo
Uru rugo rwarashweho amasasu menshi ubwo bamwe mu batutsi bari bahatuye bageragezaga guhunga
Uruhande rwo haruguru rwari rucumbikiye abakozi bakoraga muri Banki Nkuru y'u Rwanda bagize uruhare mu guhamagaza ingabo zarindaga umukuru w Igihugu mu 1994
Urukuta ruriho Abatutsi barenga 200 bishwe n'Abarindaga Perezida Habyarimana muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga
Kuri uru rukuta rwo muri St Joseph handitseho amazina y'abatutsi bishwe n'abarindaga Habyarimana muri Mata 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .