Ubushakashatsi bwerekanye ko mu bakoze Jenoside benshi biregura bavuga ko ari imfura

Yanditswe na
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Abagejejwe imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hafi ya bose ngo bireguye bavuga ko ari imana z’i Rwanda.

Impuguke zo muri Kaminuza zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje mu Rwanda zimara iminsi zisuzuma paji 10 000 z’inyandiko z’ubuhamya bw’abireguye bashinjwa uruhare muri Jenoside bagejejwe imbere ya ICTR.

Mu gushaka kumenya uburyo abo bagabo n’abagore basobanuriye abacamanza imyitwarire yabo yo kwica Abatutsi babaziza uko bavutse, impuguke zasanze ukwiregura cy’uko bari basanzwe bitwara neza muri rubanda ari ko kwagarutsweho cyane.

Umwarimu wigisha ubumenyi mu by’imibanire muri kaminuza ya Ohio, akaba umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, Nyseth Brehm, yahamije ko kubera ko abashinjwaga Jenoside bari bazi neza ko Jenoside ari icyaha kibasiga icyasha, bireguraga barinda isura yabo muri rubanda,bati “ab’iwacu nibabona narakoze aya mahano bazagira ngo iki?”

Yagize ati “ Jenoside ni icyaha gihatse ibindi byaha kandi abayishinjwe bari babizi, bashakaga kurinda isura yabo muri rubanda. Aho kugira ngo bemere uruhare rwabo, bavugaga ukuntu ari beza, bakabwira urukiko ibikorwa byiza bakoze n’ukuntu bafite imyitwarire ya ntamakemwa.”

Itangazo rya kaminuza ya Ohio rivuga ko Nyseth Brehm yakoze ubwo bushakashatsi ari kumwe na Emily Bryant wo muri kaminuza ya Boston, Emily Brooke Schimke wo muri kaminuza ya Wisconsin-Milwaukee na Christopher Uggen wo muri kaminuza ya Minnesota.

Nyuma y’uko abantu basaga miliyoni baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Loni yashyizeho urukiko rwo kuburanisha abakomeye bagize uruhare mu kuyitegura no kuyikora, ICTR, rukora hagati ya 1995 na 2015.

Ababuranishijwe muri ICTR ni 75 . Ubushakashatsi bw’izi mpuguke zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekana ko abaregwa 27 bose b’abagabo, barimo abanyapolitiki, abasirikare n’abacuruzi bishoboye, bamaze igihe biregura.
Muri bo, 19 barakatiwe 8umunani bagirwa abere; abafunzwe bose bakatiwe imyaka iri hejuru ya 12.

Amayeri abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha biregura

Mu gusuzuma ubuhamya bw’abireguye abashakashatsi bakoresheje ihame ry’ubugenzacyaha rivuga ko abakoze ibyaha bakoresha amayeri atanu kugira ngo biyibagize amabi bakoze, basobanure icyatumye bagira uruhare mu bibi runaka.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaburanishije abakekwaho umugambi n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside

Ayo mayeri ari mo guhakana inshingano zo gutabara, guhakana ko hari uwo bakomerekeje, guhakana ko hari uwagezweho n’ingaruka z’ibyo bakoze, kunenga ababanenga no kwitwaza abo bafatanyije icyaha bakomeye.

Nyseth Brehm ahamya ko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ho bitandukanye kuko abayikoze uretse ayo mayeri, ikintu cya mbere baharanira ari ukwigira abere mu nshuti zabo za hafi.

Yagize ati “Iyo Jenoside irangiye, abayikoze bakoresha ayo mayeri n’ayandi ababangukiye kugira ngo basobanurire inshuti, abavandimwe n’umutimanama wabo bwite icyabateye gukora ibibi bakoze.”
Ubushakashatsi bwerekanye ko abaregura, cyangwa abiregura, bakoresheje amayeri yo guhakana no kwibasira ababanenga.

Nyseth Brehm yongeyeho ko mu mayeri yose, iryabashobeye ritari risanzwe rizwi ari iryo kwigira imfura.

Ati “Bo bavuga ko ari abantu beza cyane ko badashobora gukora ibikorwa bya Jenoside. Benshi bavugaga uburyo bakijije Abatutsi n’uko baharaniye ko amahoro yimakazwa.”

Umwe muri bo avuga ku bwicanyi bwabereye iwabo yagize ati “Nababajwe n’ayo makuru, anantera ubwoba… ntacyo nari nshoboye kubikoraho. Ariko sinipfumbase nakoze icyo nagombaga gukora, icyo nari nshoboye.”

Andi mayeri ni ayo kuvuga ko ntacyo bapfaga n’Abatutsi, kwigira abanyabyago aho bavugaga ko na bene babo bahizwe bazira ubwoko bwabo.

Nyseth Brehm ati “Aho kugira ngo bemere ibibi bakoze, abiregura bibandaga ku bigwi byabo, byerekana ko ari intungane.”

Uwahoze ari Burugumesitiri yagize ati” Naketse ko nanjye nshobora kwicwa kuko bahoraga bantega iminsi, naratotezwaga.”

Mu gihe ubundi bushakashatsi bwibanze ku gusuzuma icyo abakoze jenoside batekerezaga mbere y’uko iba, ubw’izi mpuguke buri mu buke butanga amakuru afatika ku bisobanuro abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bireguje.

Mu bundi bushakashatsi Nyseth Brehm yakoze mu Rwanda, yavuze ko yasanze hari benshi mu bakoze Jenoside barekuwe n’ubu bakoresha uburyo bwo kwiyumvisha ko ari abantu beza, kugira ngo baruhuke inkomanga y’ibyo bakoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza