U Rwanda rukomeje gushakira abahinzi imbuto z’ibirayi n’ibijumba zijyanye n’ubutaka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 Kanama 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Ibirayi n’ibijumba ni bimwe mu bihingwa bifatiye runini abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange, mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, imirire mibi no kurandura ubukene ariko umusaruro wabyo ntabwo uragerwaho uko byifuzwa bitewe n’impamvu zirimo kutagira imbuto zijyanye na buri butaka.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) igaragaza ko ikigereranyo cy’umusaruro w’ibirayi ari toni 10 kuri hegitari, naho uw’ibijumba ni toni zirindwi kuri hegitari.

Afungura Inama ya 11 y’ishyirahamwe nyafurika ry’ubuhinzi bw’ibijumba n’ibirayi (APA) iteraniye i Kigali ku wa 25-29 Kanama 2019, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yavuze ko ‘Ibirayi n’ibijumba ari ibihingwa bya mbere bifite isoko, bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kuva mu buhinzi budasagurira amasoko’.

Iyi nama ihuje abashakashatsi ku iterambere ry’ibyo bihingwa basaga 300 biganjemo abo mu bihugu 20 bya Afurika, igamije kureba uko ibyo bihingwa byarushaho kubyazwa umusaruro mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imirire mibi.

Perezida wa APA akaba n’umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Bucagu Charles, yabwiye IGIHE ko ibirayi n’ibijumba ari ibihingwa bifatiye runini abanyafurika ariko ko umusaruro wabyo utaragera ku rwego rwifuzwa.

Ati “Ibijumba n’ibirayi bigira uruhare mu kurwanya inzara kuko igice cy’umusaruro wabyo ukoreshwa n’abanyagihugu ariko nanone igice kinini cyawo kigacuruzwa, murabizi ko dufite inganda eshatu zitunganya umusaruro w’ibirayi, mu rwego rwo kuwongerera agaciro abahinzi bakabona amafaranga menshi.”

Dr Bucagu yavuze ko ibijumba byifitemo intungamubiri zirimo vitamine A zigira uruhare mu kurwanya imirire mibi, atanga urugero rw’inganda zibyifashisha mu gukoramo imigati ikungahaye ku ntungamuburi.

Dr Bucagu yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ubushakashatsi ku mbuto zifasha abahinzi babyo, kubona izijyanye n’ubutaka babihingaho.

Ati “Ibyo turimo kugerageza gukora tunavuga muri iriya nama, ni uburyo twabona imbuto zitanga umusaruro mwinshi kuko murabizi hari imbogamizi nyinshi mu rwego rw’ubuhinzi atari umwihariko ku birayi n’ibijumba, ahubwo ni ku bihingwa byose.”
Dr Bucagu yasobanuye ko muri rusange uduce dukorerwamo ubuhinzi ukunze gusanga dutandukanye mu miterere y’ubushyuhe, imvura n’ubutaka, bityo hakaba hakenewe umwihariko w’imbuto ujyanye n’ubutaka runaka.

Ati “Iki nicyo ubushakashatsi buri gukorwaho ariko tunakeneye amoko atandukanye bitewe n’abayakenera.”

Yasobanuye ko inzobere zaturutse mu bihugu bitandukanye zizungurana ibitekerezo, izifite ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi bw’ibirayi n’ibijumba ryakwifashishwa mu gukemura imbogamizi bufite, zikarisangiza abandi.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko umunyarwanda arya nibura ibiro 125 by’ibirayi n’ibiro 145 by’ibijumba ku mwaka. RAB ivuga ko ‘mu mwaka wa 2018/2019 umusaruro w’ibirayi wari toni 916.063 naho uw’ibijumba wari toni 1.186.731.

Iyi nama yitabiriwe n'abasaga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko ibirayi n’ibijumba ari ibihingwa bya mbere bifite isoko
ibijumba ni kimwe mu bihingwa bitunganywamo imigati
Iyi nama yitabiriwe n'abasaga 300 baturutse mu bihugu birimo 20 byo muri Afurika
Dr Bucagu Charles yavuze ko ibirayi n’ibijumba ari ibihingwa bifatiye runini abanyafurika ariko ko umusaruro wabyo utaragera ku rwego rwifuzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza