00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira Inama ihuza African Union na EU

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira Inama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umurango w’Ubumwe bw’u Burayi izwi nka “AU-EU ministerial Meeting”.

Iyo nama iteganyijwe ku wa 25 na 26 Ukwakira 2021.

Ni amakuru yahamijwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine, ubwo yari yatumiwe mu mwiherero w’umunsi umwe wahuriyemo abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi. Yari yawutumiwemo ngo agaragaze ishusho y’umubano w’u Rwanda mu Karere n’Isi muri rusange.

Mukeka yagize ati “Ku wa 26 Ukwakira tuzakira AU-EU Ministerial Meeting. Ni Inama izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe bose n’ab’ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi bose.”

Yavuze ko iyi nama izamara iminsi ibiri ikabera muri Kigali Convention Centre, haganirwa ku butwererane hagati ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi.

Iyo Nama yagombaga kuba muri Gicurasi 2020 irasubikwa kubera COVID-19 nk’uko byagenze no kuri CHOGM yari guhuriramo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Common Wealth muri Kamena uwo mwaka.

Abaminisitiri b'ibihugu bigize AU n'aba EU bazaba baganira ku bufatanye hagati y'imigabane yombi mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .