00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Igisirikare cyasabwe kwitegura gufasha Leta mu kibazo cy’abashoferi b’abamakamyo babaye ingume

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bwongereza yasabye igisirikare kuba hafi no kwitegura, kuko isaha n’isaha cyakwitabazwa mu gutwara ibikomoka kuri peteroli bimaze iminsi birwanirwa, kubera ko habuze abashoferi b’abamakamyo babitwara.

Kuri sitasiyo za lisansi mu Bwongereza hashize iminsi hari umuvundo ukabije, watewe n’uko icyo gihugu gifite ubuke bukabije bw’abashoferi batwara amakamyo ari nabo bakoreshwaga mu kugeza ibikomoka kuri peteroli kuri za sitasiyo.

Kugeza ubu hari sitasiyo zimwe zafunze imiryango kuko nta bashoferi bazizanira ibikomoka kuri peteroli. Ibyo bituma aho lisansi, mazutu n’ibindi biri, haba umuvundo ukabije.

U Bwongereza bukeneye abashoferi basaga ibihumbi ijana, basimbura abahagaritse imirimo kubera ingaruka za Covid-19 ndetse n’abasubiye iwabo kubera kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kw’icyo gihugu.

BBC yatangaje ko Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu yasabye igisirikare kwitegura, kuko abashoferi bacyo bashobora kwitabazwa isaha n’isaha.

Abashoferi basaga 150 ba gisirikare nibo bategujwe, bakaba ari abasanzwe batwara imodoka nini za gisirikare.

Abashoferi basanzwe batwara imodoka za gisirikare mu Bwongereza bategujwe ngo batange umusanzu mu gutwara ibikomoka kuri peteroli byabaye ingume

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .