00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwemeje amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ku wa 6 Nyakanga 2021 byashyize hanze itangazo rimenyesha ko iki gihugu cyemeje bidasubirwaho amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Area].

Perezida Ndayishimiye Evariste yasinye ku nyandiko yemeza ishyirwaho rya AfCFTA ku wa 17 Kamena 2021.

U Burundi bwabaye igihugu cya 37 cyemeje ishyirwaho ry’aya masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika.

Perezida Ndayishimiye mu izina ry’u Burundi yemeje ishyirwaho ry’aya masezerano nyuma yo kureba no gusesengura ibiyakubiyemo. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu 2018, n’abakuru b’ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe.

Mu Ukuboza 2020, mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma za AU, ni bwo yatangijwe ku mugaragaro umushinga w’amabwiriza agenga Isoko rusange rya Afurika, akaba yaratangiye kubahirizwa ku wa 1 Mutarama 2021 ku bihugu byemeje amasezerano arishyiraho.

Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu 2034.

Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1,8 z’abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi. Isoko rusange rya Afurika byitezwe ko rizazahura ubukungu bw’uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo irenga miliyoni 100 hirya no hino.

Perezida Ndayishimiye yemeje amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika
U Burundi bwabaye igihugu cya 37 cyemeje ishyirwaho ry’aya masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .