Teganya yasabiwe gufungwa imyaka 20 ku byaha byo kubeshya Amerika ku ruhare rwe muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwasabiye Umunyarwanda Jean Leonard Teganya gufungwa imyaka 20, ku byaha byo kubeshya inzego za leta ubwo yasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, ntagaragaze ko yabaye mu ishyaka ryacuze umugambi rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere ari bwo umucamanza Dennis Saylor wo mu rukiko rwa Boston, ari busome urubanza rwa Teganya. Muri Mata uyu mwaka yahamijwe icyaha cyo kubeshya inzego za Amerika ngo aboneyo ubuhungiro.

Mu 2014 Teganya yambutse umupaka yinjira muri Leta Zune ubumwe za Amerika anyuze ahitwa Houston muri Leta ya Maine, aho yasanze inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka no gucunga imipaka, agasaba ubuhungiro.

Mu mvugo ze ngo yumvikanishaga ko Se yari umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego z’ibanze akomoka mu ishyaka MRND, ariko ntiyavuga ko nawe yari umurwanashyaka waryo, ari nabyo akurikiranyweho.

Ikinyamakuru Boston Herald cyanditse ko abashinjacyaha bavuze ko mu busabe bwe Teganya atashoboye kugaragaza ko yabaye muri MRND, ishyaka ryari inyuma y’umugambi wa Jenoside. Teganya kandi yanavuze ko ntawe yigeze agirira nabi.

Ubushinjacyaha bwasabiye Teganya igifungo cy’imyaka 20, kubera uruhare yagize mu kwica nibura abantu barindwi no gufata ku ngufu abandi batanu mu 1994.

Intumwa ya leta yungirije Scott Garland yanditse ko ‘ibinyoma kuri jenoside n’uburenganzira bwa muntu bikwiye igihano cyo ku rwego rwo hejuru’.

Teganya yasabye Canada ubuhungiro inshuro ebyiri ariko abwimwa ku mpamvu z’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwamushinjaga ko yagize uruhare muri Jenoside ku bitaro yakoragaho i Butare nk’uwimenyereza umwuga, byaguyemo abatutsi basaga 200.

Umwunganizi we Scott Lauer yamusabiye ko yafungwa amezi 63, avuga ko nta gushidikanya azoherezwa mu Rwanda aho azaregwa ibindi byaha ndetse akanafungwa imyaka 20 cyangwa kurenga.

Yanasabye kandi ko yafungirwa muri gereza ya FCI-Berlin muri New Hampshire, aho ashobora gusurwa n’umugore n’abana be babiri b’abahungu bose bafite ubwenegihugu bwa Canada ndetse baba i Quebec.

Abatangabuhamya bavuga ko muri Mata 1994, Teganya yakoranaga n’Interahamwe muri byinshi nko gushinga za bariyeri mu bice bitandukanye bya Huye ahiciwe Abatutsi afatanyije na Arsene Ntahobari wakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Teganya kandi ngo abafatanyije n’abambari be bakoze urutonde rw’abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bagombaga kwicwa. By’umwihariko yagiye ku macumbi y’abanyeshuri ba Kaminuza afata abanyeshuri abashyikiriza interahamwe.

Hari kandi n’Abatutsi babaga bakomeretse bakajya gushaka ubuvuzi ku bitaro bya Kaminuza aho yimenyerezaga umwuga bagapfa ntacyo abamariye.

Ubushinjacyaha bwasabiye Teganya gufungwa imyaka 20 ku byaha byo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza