TECNO yashyize igorora abagurira mu iduka rishya, inatangiza irushanwa ry’abanyabugeni

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Ukwakira 2019 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya TECNO Mobile ikora telefoni ngendanwa ikanazicuruza, iherutse kuzana iduka rishya mu Mujyi wa Kigali rwagati, inatangiza irushanwa ry’abanyabugeni rizasozwa hamurika ku mugaragaro iri duka.

Niyonkuru Yves ushinzwe itangazamakuru muri Tecno Mobile yabwiye IGIHE ko batangije iri duka mu rwego rwo gukomeza kwegera abakiliya babo.

Ati “Ni iduka rishya ricurizwamo telefoni, ni rishya. Twari dusanzwe dufite andi maduka ariko twahisemo gushyiraho irya Hello Phone hano mu mujyi wa rwagati. Umwihariko waryo ni uko muri minsi ibiciro twabikubise hasi. Dushaka kugira amaduka menshi. Twashyizeho iri duka ngo twagure ibikorwa byacu.”

Batangiza iri duka banahise bategura irushanwa ryo gushushanya ryahuje abantu batandukanye biyumvamo iyi mpano, aho biyandikisha bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu batanu bakomeje bazatoranywamo uwa mbere bamaze kumenyekana ni; Amani Sylvestre, Ngabira Herve, Niyonsaba Serge, Girihirwe Fabrice na Ishimwe Diane.

Uzahiga abandi azahembwa 500,000 Frw, uwa kabiri ahabwe 300,000 Frw, naho uwa gatatu ahabwe 200,000 Frw.

Ibirori nyir’izina byo gufungura iri duka bizaba ku wa 4 Ukwakira ari nabwo abazaba bahize abandi bazashyikirizwa ibihembo byabo.

Tecno Mobile yanashyize ku isoko telefoni nshya ya Camon 12, inadabagiza abahahira muri iri duka rishya yatangije kuko ibiciro byaryo biciriritse cyane.

TECNO Mobile ikora telefoni ngendanwa ikanazicuruza, iherutse kuzana iduka rishya mu Mujyi wa Kigali rwagati
Abanyamahirwe batanu bakomeje mu irushanwa ryo gushushanya rya Tecno
Girihirwe Fabrice ni we wakoze iki gishushanyo abona amahirwe
Ishimwe Diane na we uri guhatanira iki gihembo n'iki gishushanyo yatanze
Ngabira Herve wakoze iki nawe ari muri batanu bashakishwamo uwegukana igihembo
Niyonsaba Serge na we uri guhatanira igihembo yakoze igishushanyo kimeze gutya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza