Hari abari gutwerera umupfumu Rutangarwamaboko uruhare mu ntsinzi y’Amavubi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Mutarama 2021 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Amavubi yabaye Amavubi mu gihugu hose nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ku bibiri Togo, mu mukino waraye ubaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021.

Ni umukino benshi bari baterezanyije amatsiko cyane ko ikipe y’igihugu yari imaze imikino ibiri inganya iki kikaba aricyo gihe yari ihanzwe amaso abanyarwanda bategereje ibyishimo no kugera muri kimwe cya kane cya CHAN iri kubera muri Cameroun.

Abantu benshi bigabije imbuga nkoranyambaga basuka amarangamutima yabo ku ‘Amavubi’ benshi bemeza ko atsinda n’ubwo hari ababonaga ari inzozi kuri bo.

Aba barimo Rutangarwamaboko watuye isengesho iyi kipe y’igihugu asaba Imana y’i Rwanda kuyishyigikira ikegukana intsinzi.

Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Togo mu mikino ya CHAN, umupfumu Rutangarwamaboko yatwererewe intsinzi y’igihugu kubera amagambo yari yatangaje mbere y’uko umupira uba.

Rutangarwamaboko yari yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, asabira Amavubi gutsinda.

Yagize ati “Dusabire Amavubi Mana y’i Rwanda, Mana y’Abakurambere bacu, Abazimu bacu batazima mwarubereye Imizi no kugeza na n’uyu munsi ntirukangwe n’ibizambya muzimu w’ubutwari n’ubudahigwa mu mahiganwa waranze Ingabo zarwo, muzimu wo kwimana u Rwanda mwihange mu Mavubi. Ishyuka Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Aka ni agahangane k’abazimu muhonoke muterekere abazimu banyu namwe mwimpana mu ndaro mwa batindi mwe. Ishyuka Rwanda haba mu nduru haba mu ntambara, imandwa twese tukwambariye umwishywa. Amavubi mugombe mwimane u Rwanda mwanze mukunze.”

Rutangarwamaboko yavuze ko bikwiriye kubera urugero abanyarwanda bose, kwambaza Imana y’i Rwanda ndetse no guterekera abazimu mbere yo kugira icyo bakora.

Nyuma y’ubu butumwa n’intsinzi y’Amavubi abantu bamwe batangiye gusaba Rutangarwamaboko ko yasaba abazimu be gufasha ikipe y’igihugu kugera kure.
Nka Fabrice Shyaka yanditse ati “Twe ni Rutangarwamaboko uzatujyana dutegereje aho azatubwira.”

Abandi bakomeje bavuga ko Rutangarwamaboko akwiriye kubahwa bagaragaza ko iyo ataza gusabira ikipe y’igihugu byari kuba ihurizo kuri yo kubona intsinzi. Umwe ati “Rutangarwamaboko yubahwe!”.

Sematungo we yavuze ko isengesho rya Rutangarwamaboko ryagize akamaro mugenzi we amusubiza ko iyo ataba amasengesho ya Rutangarwamaboko nta ntsinzi yari kuboneka.

Uwitwa Ishimwe we yagize ati “Yego Imana iradukunda ariko cyane cyane Sugira, aho imbaraga z’abandi zirangirira niho ize Zitangirira.”

Uwitwa Corneille aramusubiza ati “Rutangarwamaboko yari yamutongereye ntiyari kucyibura.”

Rutangarwamaboko asanzwe ari umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire.

Rutangarwamaboko yatwererewe intsinzi y'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .