Rusizi: Yiyemeje kureka akazi ka leta ayoboka ubworozi bw’inkoko

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 3 Mata 2018 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Mu myaka hafi umunani amaze mu bworozi bw’inkoko nyuma yo kureka akazi ka leta, Nyiranzakizwanayo Alphonsine yagaragaje ko bumaze kumugeza ku bikorwa bishimishije, agira inama bagenzi be yo gutinyuka bakihangira umurimo.

Uyu mugore utuye mu kagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, avuga ko yatangiye korora inkoko mu 2010 afite izigera kuri 300, ubu zikaba zariyongereye cyane ndetse zamubayriye umusaruro utubutse.

Ubusanzwe Nyiranzakizwanayo yize ibijyanye no kuvura amatungo agenda akorera abandi aza no kubona akazi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ntiyanyurwa na ko, ahitamo kukareka kubera inzozi zo kwihangira umurimo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yatangiye korora inkoko nyuma yo kubona ko zinjizwa ari nyinshi hamwe n’amagi muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivuye muri Uganda.

Yagize ati “Nageze ku mupaka ndeba inkoko n’amagi bijyanwa muri Congo Kinshasa biturutse muri Uganda, mpita ngira igitekerezo cyo gutangira korora inkoko.”

Nyuma yo guhera ku nkoko 300 yaje kubona isoko ryo gutanga izigera ku 2700 ku rubyiruko rwo muri Rusizi na Nyamasheke , agana Banki imuha inguzayo yagura umushinga we.

Nyiranzakizwanayo avuga ko yageze kuri byinshi kuko yavuye ku nkoko 300 ubu akaba ageze ku 10000; yaguze ubutaka bwo kwagura ubworozi bwe; yishyurira abana amashuri; agura imodoka ndeste yujuje inzu yo guturamo ndetse ari zo akesha ibitunga umuryango we mu buzima bwa buri munsi.

Ubu akoresha abakozi batanu ahemba na we akaba nta kandi kazi akora uretse kwita ku nkoko ze.

Agira inama abantu ko bakwiye guhaguruka bagakora kandi bagakurikiza inama za leta kuko ihora ibashishikariza kwihangira umurimo cyane cyane ngo urubyiruko n’abagore bakwiye kugana amabanki akabaha inguza bagatangira bagakora kuko kwikorera birimo inyungu nyinshi.

Nyiranzakizwanayo amaze kugira inkoko nynshi nyamara yahereye kuri 300
Nyiranzakizwanayo ari hafi kuzuza inzu yo guturamo abikesha ubworozi bw'inkoko
Nyiranzakizwanayo Alphonsine yaretse akazi ka leta yorora inkoko none bimaze kumukungahaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza