Rusesabagina yihakanye u Rwanda ubugira gatanu! (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Gashyantare 2021 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Umunyabugeni w’umuhanga yifashishije igishushanyo-foto kiriho abantu bari mu rukiko batunguwe no kumva umuburanyi, Rusesabagina Paul mwene Rupfure na Nyirampara, akoresha inshoberamahanga mu guhakana ubugira gatanu ko ari Umunyarwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki tariki 17 Gashyantare 2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga kiri i Kigali, habereye Urubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Ni urubanza Ubushinjacyaha buregamo Paul Rusesabagina, wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi 18.

Ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo, nibwo Inteko Iburanisha yari itangiye gusoma imyirondoro y’abaregwa igeze kuri Paul Rusesabagina ivuga ko ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Kuri ubu ngo atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ni Umunyamahoteli.

Rusesabagina yabwiwe ko akurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ibindi byaha akurikiranyweho ni ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Uwo bamaraga gusoma imyorondoro ye yabazwaga niba koko ariwe, bityo bagakomeza kuri mugenzi we nawe bakamubaza niba koko uwaje mu rukiko ariwe. Ubwo bageraga kuri Rusesabagina basoje bavuga ko ari Umunyarwanda.

Mu buryo bwatunguye benshi, mu magambo ye yagize ati “Murakoze cyane Nyakubahwa Perezida, ndagira ngo mbabwire ko umwirondoro wanjye atari wo uko wagombaga kuba umeze. Ntabwo njyewe ndi Umunyarwanda. Ndagira ngo nongere mbisobanure ku nshuro ya gatanu.”

Yakomeje agira ati “Nagiye mbisobanura mu nzego zose. Umwirondoro wanjye siwo kuko ntabwo ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.”

Ubwo yari ahawe umwanya ngo agaragaze niba nta nzitizi zitamwemerera kuba yakomeza iburanisha, Rusesabagina yongeye gushimangira ko ari Umubiligi bityo inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kumuburanisha.

Ati “Njye nk’Umubiligi waje nshimuswe, nabonaga urukiko rudafite ubushobozi bwo kumburanisha. Umwavoka wanjye yabisobanura mu magambo arambuye.’’

Me Gatera Gashabana yavuze ko nk’uko byatangajwe n’umukiliya we, bafite inzitizi isaba ko ikirego Ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul kitakwakira hashingiwe ku iburabubasha ry’urukiko rugomba kumuburanisha arirwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.

Me Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y’iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y’inkiko z’u Bubiligi zibifitiye ububasha.

Ati “Kubera ko twazamuye ikibazo cy’inzitizi ariko hari utundi tubazo twari dufite two kubagezaho. Ndumva mwakubahiriza amategeko, mukemeza ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza.’’

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza gusa. Bwavuze ko amazina ya Rusesabagina yombi ari ay’Abanyarwanda kimwe n’ababyeyi be.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri [bw’u Bubiligi].

Ikindi kuba Rusesabagina atigeze ahakana umwirondoro w’ababyeyi be bombi kandi bakaba ari Abanyarwanda bivuze ko afite ubweneguhugu bw’ifatizo ari bwo bwenegihugu Nyarwanda.

Ngo kuba mu 2000 yaragize ubw’u Bubiligi ntibimukuraho ubwenegihugu Nyarwanda. Bityo akaba yagombaga kugaragaza uko yatakaje ubwenegihugu bw’inkomoko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ibihugu byose [u Rwanda cyangwa u Bubiligi] byemera ko umuntu agira ubwenegihugu bubiri butandukanye.

Buti “Ubwenegihugu bwe bw’ifatizo ni Umunyarwanda. Kuba mu 2000 yarabonye ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda.’’

Sankara we byamuteye isoni..

Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara, yari umuvugizi w’umutwe wa FLN waterwaga inkunga na Rusesabagina.

Kenshi mu rukiko, Sankara yakunze gukoresha imvuga ‘Databuja’ agaragaza ko Rusesabagina yari shebuja ndetse yongeye kubishimangira mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri.

Kuba Rusesabagina yihakanye Ubunyarwanda, byatunguye Sankara avuga ko bitumvikana ukuntu yari kuba perezida w’u Rwanda kandi atari umweneguhugu.

Ati “Hari ibyo numvise Paul Rusesabagina yavugaga n’umwunganira, numva nsa n’ugize isoni.”

Yakomeje agira ati “Kubera iki? Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu [MRCD-FLN], ndi icyegera cye ndi visi perezida wa kabiri. Inzozi ze yari afite zari izo kuba Perezida w’u Rwanda. None mu rukiko, impamvu mvuga ko mfite isoni, ni uko avuga ngo ntabwo ari Umunyarwanda.”

Sankara yavuze ko atiyumvisha uburyo umuntu washakaga kuyobora u Rwanda, avuga ko atari Umunyarwanda.

Yakomeje agira ati “Nkibaza niba ari ya politiki ya mpatsibihugu… numva mfite isoni nk’icyegera cye. Nyakubahwa Perezida twatangije intambara ku gihugu, iratunanira, baradufata.”

Sankara yavuze ko akurikije igihe amaze afunze, yifuza ko uru rubanza rwakwihuta umuntu akabona aho ahagaze.

Ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.’’

Indimi ebyiri kuri Rusesabagina!

Nubwo Sankara yashimangiye ko Shebuja ari Umunyarwanda, Rusesabagina yarahiriye ko kuva yava mu gihugu atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.’’

Yakomeje agira ati “Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.

Yavuze ko icyo gihe u Bubiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000, ‘ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003.’

Ati “Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari angana n’amayero 120. Naje hano I Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda."

"Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi. Ndi hano bitemewe n’amategeko.’’

Mu Ukwakira 2020, Umuryango wa Paul Rusesabagina ubinyujije mu banyamateteko bawo, watanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kivuga ko yafashwe binyuranyije n’amategeko, yashimuswe kandi yimwe uburenganzira ku rubanza rutabogamye.

Uru rukiko rwashinzwe mu 1999 rushobora kugezwaho ibirego n’abantu bo muri aka karere, rukunze kuregerwa imanza zaciwe imbere mu bihugu bigize umuryango wa Afurica y’Iburasirazuba.

Uruhande rw’umuryango we ruvuga ko rwasabye urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) gutegeka u Rwanda kumurekura ako kanya, no guhagarika burundu kumukurikirana mu Rwanda.

Kuba EACJ itangwamo ibirego n’abaturage b’ibihugu bigize EAC ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ‘bishimangira ko na we yiyemerera ko ari Umunyarwanda.

REBA VIDEO Y’UKO IBURANISHA RYOSE RYAGENZE

Rusesabagina yavuze ko guhera mu 1996 nta bwenegihugu bw'u Rwanda afite
Nsabimana Callixte yavuze ko atewe isoni no kuba Rusesabagina yihakana ubunyarwanda kandi yarashakaga kuruyobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .