Rulindo: Aborozi b’ingurube barataka igihombo nyuma yo gufunga ibagiro ryazo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Gashyantare 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Aborozi b’ingurube bo mu Murenge wa Base na Cyungo muri Rulindo, bavuga ko nyuma y’aho Akarere ka Rulindo gahagarikiye ibagiro ryabo, ubu babuze aho kubagira ku buryo n’ugerageje kuyibabagira ahanwa nk’ukora ubucuruzi butemewe

Aka Karere ka Rulindo kari mu turere twiganjemo ubworozi bw’ingurube aho abaturage babubokorera mu Murenge wa Base n’uwa Cyungo bagaragaza ko bakunda kubwibandaho kubera ko bwunguka vuba kandi mu gihe gito.

Bamwe mu borora ingurube muri aka gace babwiye TV1, ko babuze aho bazigurishiriza bitewe n’uko ibagiro rimaze igihe rifunze bikaba byarabateye igihombo.

Umwe mu baturage yavuze ko kuri Base hakiri ibagiro wasangaga abantu baririrwaga bazenguruka mu ngo zabo bashaka ingurube ku bwinnshi kandi ku giciro cyiza kuko bahitaga bazibagira kuri iryo bagiro bakazijyana i Kigali.

Umwe ati “ Buri rugo rufite ingurube kuko izana iterambere mu rugo. Ubu ntabwo wabona aho wayigurisha kuko abagomba kubaga barabahagaritse, ubwo rero ni ingorane ubukene buzaza.”

Undi mugabo woroye ingurube yagize ati “Hari imodoka zaturukaga i Kigali abacuruzi bakaza kuzifata inaha, ubwo urumva iyo nta bagiro n’uyoroye kugira ngo abone isoko ryayo mu buryo bumworoheye ntabwo biba byoroshye.”

Meya w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yavuze ko iryo bagiro ritari ryujuje ibuziranenge kuko ryubatswe kera rikaba rishaje.

Ati “Bajya bagurisha ingurube nk’uko bazigurishaga ariko ikibazo cy’ibagiro cyo cyarahagaze, haracyarebwa uko turisana. Ryubatswe kera turisannye biba ngombwa ko tugomba kurivugurura bijyanye n’aho ibintu bigeze.”

Yavuze ko ababagaga nabo hari ibyuma bakoreshaga bitujuje ubuziranenge, akaba aribyo biri gushakishwa kugira ngo ibagiro ryongere gukora.

Yasabye abaturage bifashishaga iryo bagiro kugana iryo mu Karere ka Gakenke mu gihe ikibazo cy’iryabo kitarakemuka.

Abaturage bavuga ko kuba nta bagiro bakigira byabahombeje kuko batakibona aho bagurishiriza ingurube zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .