Rulindo: Abaturage bongeye kwibutswa ko inzoga zitujuje ubuziranenge zishyira ubuzima mu kaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Mutarama 2018 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yagiranye ibiganiro n’abaturage bako ku ngaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ibibutsa ko zangiza ubuzima bwabo maze ibakangurira kureka kuzenga, kuzicuruza no kuzinywa.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’igikorwa cyo kumena litiro 3200 z’ubwoko bwazo butandukanye zafatanwe abantu babiri batuye mu Murenge wa Bushoki, ku wa Kane tariki 10 Mutarama 2018.

Inzoga zitujuje ubuziranenge zihabwa amazina atandukanye bitewe n’agace zengerwamo. Hari izitwa Marokeri, Yewe Muntu, Ibiswika na Muriture; bikaba bivugwa ko abazenga bavanga amazi n’ibintu bitandukanye birimo ifu y’amasaka, isukari, amatafari aseye n’umusemburo witwa Pakimaya.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Bosco Rudasingwa, yasabye abaturage bitabiriye icyo gikorwa kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge agira ati"Ibinyobwa nk’ibi bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa. Ababinywa bamenye ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye kuko bitera uburwayi butandukanye bugoye kuvura."

Yagize kandi ati "Abashyira imbere inyungu bakura mu kuzicuruza birengagije ubuzima bw’abantu nyamara inzego z’ubuyobozi zidahwema kubakangurira kubireka bamenye ko batazihanganirwa; bazafatwa baryozwe gukora ubucuruzi bushyira ubuzima bw’abantu mu kaga."

Yavuze ko abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge babangamira umudendezo n’ituze by’abandi bitewe n’ibyo bakora birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana n’ihohotera.

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatanwa izi litiro 3200 aboneraho gusaba abatuye aka karere kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru ku gihe atuma inzego zibishinzwe zifata ababikoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza