Bafatiwe mu kabari kazwi ku izina rya SAGA BAY gaherereye ahitwa Tam Tam ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ubusanzwe aho hantu hazwiho kuba hacururizwa inzoga n’amafunguro(Resto-Bar) ariko kubera ko muri iki gihe serivisi z’utubari zitemewe bitwaza ko bacuruza amafunguro bakarenga bagacuruza inzoga(Akabari).
Yagize ati “Bariya bantu bose nta n’umwe warimo kurya , bafashwe barimo kunywa inzoga ndetse banasinze. Bamaze gufatwa bateye amahane nk’aho bari mu kuri nyamara amabwiriza yose yo kurwanya COVID-19 bayarenzeho. Bari begeranye, barimo gusabana bakoranaho n’ibindi .”
CIP Karekezi akomeza avuga ko aka kabari gafashwe ku nshuro ya Gatatu bene ko barenze ku mabwiriza bakaganirizwa ariko bakanga guhinduka, kuri iyi nshuro hahise hafungwa.
Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa ariko agaya n’abandi barenga ku mabwiriza kandi aribo bakagombye kuba bafata iya mbere mu kuyubahiriza ndetse bakabikangurira n’abandi.
Ati “Ubwo abapolisi bafataga bariya bantu harimo abo wabonaga bajijutse, ariko nibo bateraga amahane cyane bagaragaza ko bari mu kuri nyamara amabwiriza ya Guverinoma amaze igihe kinini asobanura ko utubari dufunze tutemerewe gukora. Turashimira abaturage baduhaye amakuru tukabasha gufata bariya bantu barenga ku mabwiriza.”
Yagaye abantu bitwaza serivisi zemewe gukora bakarenga bagakora ibinyuranije n’amabwiriza, yavuze ko resitora na Café zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).ariko bariya bantu bose nta n’umwe waryaga ahubwo barimo kunywa inzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko abo bantu uko ari 80 bamaze gufatwa bajyanywe muri sitade Umuganda baraganirizwa, bibutswa uruhare rwabo mu kurwanya COVID-19. Banibutswa amabwiriza yose ajyanye no kwirinda COVID-19 n’ingaruka z’iki cyorezo, nyuma bacibwa amande ndetse n’akabari barimo karafungwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 6 Gashyantare mu Karere ka Bugesera Polisi yahafatiye abantu 113 mu kabari nabo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bahuriye mu tubari banywa inzoga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!