Rubavu: Ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye bagiye guhagurukirwa

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 21 Ugushyingo 2017 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabwe gukora uko bashoboye bakubahiriza uburenganzira bw’abana, babarinda imirimo ivunanye bakazafatirwa ibihano bikomeye mu gihe byaba binaniranye.

Hari mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana wabereye muri aka karere ku wa 20 Ugushyingo, mu Murenge wa Nyundo.

Abana batuye muri uyu murenge bagaragaje ko hari abasabwa kujya ku ishuri bavuye kwikorera amatafari, umucanga n’amategura, ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwabo.

Umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Rubavu, Rugero Orse yagize ati “ Abana bo mu Karere ka Rubavu usanga bavunishwa, hari abava mu ishuri bakajya gutunda amatafari, abajyanwa mu birombe, gusa turizera ko ababyeyi bari aha bumvise iby’uburenganzira bw’umwana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, yavuze ko ibyo bazi neza ko bihari bakaba bagiye guhana uwo ari we wese uzagaragara muri ibyo bikorwa bikorerwa abana.

Yagize ati “Byagiye bigaragara ko hari ibikorwa bitandukanye bigaragaramo abana bibangamira uburenganzira bwabo, aho bakoreshwa mu birombe, mu mategura n’ahandi; tukaba dusaba ababyeyi ngo bareke kuvuna abana. Twongeye kubibutsa ko twigishije uburenganzira bw’umwana bihagije, ko muri iki cyumweru tuzakora imikwabu abo tuzafata bakoresha abana imirimo nk’iyo bagahanwa.”

Avuga ko abazafatwa bazatanga amande ari hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) wari urihagarariye muri uwo munsi, Justin Rutayisire, yibukije ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana.

Yagize ati “Dukwiye guha umwana ijambo mu bintu byose, umwana agahabwa uburenganzira bwe bwo kwiga, kuvuzwa, gukina, kugaburirwa, kwambara, kugira izina kandi ryiza.”

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana, Right to Pray Rwanda, uvuga ko ihohoterwa rikorerwa abana mu duce dutandukanye tw’igihugu ahanini riterwa no kudashyira mu bikorwa ingamba ziba zatanzwe ku rwego rw’igihugu zigamije kurinda no kurengera uburenganzira bw’umwana.

Abana bavuze imivugo igaruka ku burenganzira bwabo
Abana bavuze imivugo itanga ubutumwa bwo kurengera uburenganzira bwabo
Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) wari urihagarariye muri uwo munsi, Justin Rutayisire
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace
Umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Rubavu, Rugero Orse
Uwari uhagarariye Right to Pray

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza