00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rtd Col Rutabana yashyikirije Perezida Museveni impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Uganda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Col Joseph Rutabana, yashyikirije Perezida Yoweri Museveni, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Uganda.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 6 Gicurasi 2021, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, biherereye i Entebbe.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitte, Perezida Museveni yavuze ko yakiriye mu biro bye Rtd Rutabana ndetse n’uhagarariye Zimbabwe muri Uganda, Winpeg Moyo bose bamushyikiriza inyandiko zisaba uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo muri Uganda.

Ati “Nabahaye ikaze muri Uganda kandi mbifuriza imirimo myiza.”

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Inama y’Abaminisitiri yagize Col Rutabana Joseph Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi Rutabana yari asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Israel

Guhera mu 2017 umubano w’u Rwanda watangiye kuzamo agatotsi ubwo abanyarwanda batangiraga gutotezwa muri Uganda bikozwe n’inzego zaho z’umutekano, bamwe bagafungwa cyangwa bagatoteza binyuranyije n’amategeko.

Kuva icyo gihe ni nabwo u Rwanda rwatangiye gushinja Uganda gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, bahabwa rugari muri icyo gihugu n’ububasha bwo kugirira nabi abanyarwanda badashyigikiye ibyo bikorwa.

Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kuzamba kugeza ubwo muri Kanama 2019 ku buhuza bwa Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byombi byasinye amasezerano agamije kubyutsa umubano no guhosha ibibazo byari bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kamena na Nyakanga 2020, Uganda yagiye yoherereza u Rwanda bamwe mu baturage barwo bari bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu mugambi wo gukomeza guhosha ibibazo bihari.

Nubwo gutabwa muri yombi mu gihiriri ku banyarwanda bari muri icyo gihugu byagabanyutse, biracyakorwa ndetse hari abakijugunywa ku mupaka nyuma y’igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda.

Col Rutabana yashyikirije Museveni inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .