RIB yerekanye barindwi bafashwe bacuruza ubuki burimo isukari

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Werurwe 2021 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abacuruzi barindwi bo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho gucuruza ubuki bashyizemo isukari mu rwego rwo kubutubura kugira ngo bube bwinshi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 nibwo RIB yerekanye aba bantu barindwi barimo n’umugore umwe ufite uruganda rukora ubuki.

Itabwa muri yombi ry’aba bantu uko ari batandatu rije nyuma y’aho hari hashize igihe bamwe mu bakoresha ubuki biganjemo abarwara diabète bagaragaje ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo nyuma y’aho bagura ubuki bwashira bagasanga isukari mu macupa.

Aba bacuruzi bo bahakana ibyaha ibyo bashinjwa ahubwo bakavuga ko inzego zibishinzwe zagakwiye gukurikirana ba nyir’inganda baburanguraho .

Umwe mu bafashwe ucururiza Nyabugogo, yavuze ko afunzwe azira ko basanze ari kugurisha ubuki bwakuwe ku isoko.

Ati “Njye icyifuzo cyanjye ni uko kuba basanze icyo gicuruzwa mu duka ryanjye bagakwiye kuza bakabikuramo noneho bakanyihanganangiriza ko ntakwiye kongera kubicuruza.”

Umugore uri mu bafashwe yavuze ko yarenganyijwe kuko uruganda rwe rukoresha ibyavuye hanze kandi byinjira mu buryo buzwi.

Ati “ Ibyo nshyiramo ni ibinyesukari ahubwo Leta yari ikwiye kumfasha kuko niba icyo kinyesukari nkizana, nkagishyira mu buki, gisimbura isukari kandi nta kibazo numva ntabizira.”

Umukozi mu Ishami rishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Alex Gisagara, yavuze ko kongera ibindi bintu mu buki bishobora gutera ikibazo ababukoresha.

Ati “Twabikoze nyuma y’uko twamenye ko hari abantu bacuruza ubuki kandi babuvangiye, icyari kigamije ni ukubufata tugasuzuma niba bwujuje ibisabwa. Ubusanzwe ubuki buba bwifitemo isukari ariko uriya mugore mumvise ko hari ibyo ashyiramo bifite isukari bishobora kugira ingaruka ku barwayi ba Diabete n’abandi baba bashaka gukoresha ubuki butavangiye.”

Yongeyeho ko icyo bagamije ari ukureba ubuki bwose buri ku isoko ko nta sukari irimo, kandi ko ubwo bazajya basanga bwujuje ubuziranenge bajya bahita babusubiza banyira bwo kugira ngo bucuruzwe.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko aba bantu nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’imyaka ibiri.

Ati “Barakurikiranwa n’ingingo ebyiri, guha ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima ndetse no gukora kugurisha gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi bihanwa hagati y’ umwaka umwe utarenge ibiri n’igarama y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni eshanu.”

Hari hashize iminsi abantu bamwe na bamwe muri Kigali binubira kugura ubuki, bagasanga hongewemo isukari.

Bumwe mu buki butujuje ubuziranenge bwafashwe
RIB yatangaje ko n'abandi bacuruza ubuki butujuje ubuziranenge bazafatwa
Umwe mu bafashwe wavuze ko ibyo yongeraga mu buki byinjizwa mu buryo bwemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .