RIB yatanze umuburo wo kwirinda ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo Kwibuka

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 4 Mata 2021 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rurakangurira abantu kwirinda ibyaha byose byerekeranye n’ngengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri rusange bigiye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi RIB yabitangaje mu butumwa yageneye abaturarwanda muri iki gihe kidasanzwe u Rwanda rugiye kujyamo.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter RIB, yavuze ko abanyarwanda bakwiye kuzirikana ikibahuza bakamagana ikibatandukanya, bakagendera kure ibyaha byose bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye nayo haba mu mivugire, mu bikorwa ndetse no ku bakoresha imbugankoranyambaga.

Iti “Buri wese arasabwa kwirinda ibi byaha mu buryo ubwo ari bwo bwose, hari ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside yakorewe Abatutsi.

"Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize jenoside, gusenya konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside, cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi, no guhohotera uwacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry, abinyujije ku rukuta rwa Twitter na we yakebuye abantu bitwikira imbuga nkoranyambaga bagakora ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo, abasaba kubyirinda.

Ati “Abakoresha imbuga nkoranyambaga tuzikoreshe neza twirinda ibikorwa bibi bituganisha gukora ibyaha. Twese dufatanye gukumira no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenocide n’ibyaha bifitanye isano nayo.”

Ibyaha byose byerekeranye n’ingengabitekerezo ya jenoside bihanwa n’amategeko hatitawe ku hantu byakorewe.

Uwahamwe nabyo ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 500.000 ariko atarenze 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda.

RIB kandi yasabye abantu gushyira hamwe bakarandura imyitwarire idahwitse igaragaraza ingengabitekerezo ya jenoside ikunda kugaragara cyane mu gihe cyo kwibuka irimo “gutemagura amatungo, cyangwa imyaka y’uwacitse ku icumu hagamijwe kumuhombya no kumusubiza mu bihe bikomeye bya jenoside yanyuzemo.”

Ibindi bikunze kugaragara harimo kuzimiza no konona ibirango bigaragaza jenoside, cyangwa kugira imvugo zitoneka imitima y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

RIB yasabye abantu bose ko mu gihe babonye umuntu wakoze ibyaha byerekeranye n’ingengabitekerezo ya jenoside, bagomba kubiyimenyesha bakoresheje umurongo wayo utishyurwa 166.

Umuntu ukoresha murandasi nawe ashobora kubimenyesha RIB anyuze ku rubuga rwayo www.rib.gov.rw akajya ahanditse ‘online servise’, agahitamo ahanditse ‘E- Menyesha’ agakanda ahanditse ngo ‘Tanga amakuru ku cyaha’. Hahita haza ifishi, niyo utanga amakuru yuzuza neza, ubundi ugakanda ahanditse ngo ‘Ohereza’.

Imibare y’ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishamikiyeho itangwa na RIB igaragaza ko mu myaka itatu ishize byagiye bigabanuka, aho mu mwaka wa 2018 byari 542, mu 2019 bikamanuka bikagera kuri 537 mu gihe mu mwaka ushize wa 2020 byari 530.

RIB yatangaje ko muri ibi bihe byo kwibuka abanyarwanda bashishikarizwa kwirinda imvugo n'ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .