Bije nyuma y’iminsi muri uyu mutwe harimo ikibazo cyo kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo cyane ko ihuriro MRCD Ubumwe ryirukanye ishyaka CNRD Ubwiyunge muri iri huriro, amafaranga yavagamo imisanzu yabuze kubera ifungwa rya Rusesabagina ubu buri wese akaba ari gusama aye.
Col Iyamuremye yari amaze iminsi afitanye ikibazo n’umuyobozi we Gen Habimana Hamada bapfa umutungo wa FLN aho yamushinjaga kurya amafaranga afatanije n’uwitwa Col.Kanyoni ntibagire icyo bamuhereza.
Hari kandi amafaranga Gen Hamada yahawe na RNC, Col.Maisha aza kumenya ko yakoreshejwe atabizi nuko nawe afata icyemezo cyo gutorokana ayo yari abitse.
Birakekwa ko Col Iyamuremye Theoneste usanzwe akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba yarahungiye muri Zambia cyangwa Mozambique.
Kugeza ubu MCRD FLN nyuma y’ifungwa rya Rusesabagina wari umuterankunga mukuru n’ifatwa ry’abarwanyi ba FLN yisanze imeze nk’itakibaho, itangira kwihuza n’indi mitwe.
Umutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa urimo kugenda ushyira hamwe imitwe yose ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ku ikubitiro ukaba waratangiranye n’abo muri FDLR ahereye ku badashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!