00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside igiye gusohoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2021 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye gushyira ahagaragara raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Amakuru atugeraho aremeza ko iyo raporo izashyirwa ahagarara kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, mu gihe nta cyaba gihindutse.

Iyi raporo igiye gusohoka nyuma y’iyashyizwe ahagaragara n’u Bufaransa tariki 26 Werurwe, yakozwe n’inzobere mu mateka ziyobowe n’umushakashatsi Vincent Duclert.

Raporo Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “Uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Ubwo raporo Duclert yashyirwaga hanze, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yayakiriye neza ndetse igaragaza ko ari intambwe ikomeye mu kumva mu buryo bumwe uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo ryashyizwe hanze ryagiraga riti “Raporo y’iperereza yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda mu 2017 nayo izashyirwa hanze mu byumweru biri imbere. Byitezwe ko ibizayivamo bizuzuzanya n’ibya Komisiyo ya Duclert.”

Tariki 7 Mata 2021 ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko raporo u Rwanda rwitegura gushyira hanze iri mu murongo umwe n’iyakozwe n’u Bufaransa, hagamijwe ko hamenyekana ukuri nyako kw’amateka.

Ati “U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi, ibivuye muri izi raporo nk’uko zakozwe n’abantu babishinzwe ku byerekeranye n’ibyo impuguke zakoze ku byo komisiyo yari irimo ikoraho bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe, icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka y’ibyabaye.”

Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa babigizemo binyuze mu bufasha bahaye Leta ya Juvenal Habyarimana yateguye Jenoside na Leta y’Abatabazi yayishyize mu bikorwa.

Ingabo z'u Bufaransa zishyirwa mu majwi mu bikorwa byo guha imyitozo iInterahamwe
U Bufaransa bwatangiye kohereza ingabo mu Rwanda mu 1990 arizo zagize uruhare mu gutoza intagondwa z'abahutu zakoze Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .