Perezida wa Sena asanga ihohoterwa rikorerwa abagore ryibasira umuryango rikanabera inzitizi iterambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Perezida Sena, Bernard Makuza yatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari ikibazo gikomereye umuryango rikanabangamira iterambere ry’igihugu ariko ko hari ubushake bwa politiki mu kurikumira.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2017, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ifatanyije na UN WOMEN.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa: Wirihishira”.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rugamije kwamagana ihohoterwa rwatangiriye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rusorezwa kuri Sitade Amahoro i Remera.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena Bernard Makuza, yagize ati “ Uhohotera umugore n’umukobwa ndetse n’undi muntu wese yikosore, natikosora azabisobanura kuko turi igihugu kigendera ku mategeko, kandi ntawe uri hejuru yayo”.

Yakomeje avuga ko nubwo igipimo cy’ihohoterwa ari gito mu Rwanda ugereranyije no mu bindi bihugu rigihari, abanyarwanda bagomba kurihagurukira bakarirwanya kuko ryica umuryango, rikibasira n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Guhoza ku nkeke, guhezwa no gutesha agaciro ndetse no gukubita bivamo urupfu, bifite ingaruka ku babikorerwa, ku muryango wabo no ku gihugu muri rusange, kandi gukemura ihohoterwa bigomba kureberwa mu buryo bwagutse bushingiye ku burenganzira bw’ibanze bw’umunyarwanda butangwa n’Itegeko Nshinga twihangiye rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro n’indahubanganywa, afite uburenganzira ku kudahubanganywa ku mubiri no mu mutwe.”

Yasoje avuga ko yizeye ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rizacika aho yagize ati “Ubushake bwa politiki bwa Leta y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa tugomba kubwubakiraho kandi inzego zibishinzwe zifite ibyangombwa byose bikenewe mu guhangana na ryo. Twirinde kubuhishira rero, dore ko hari n’intambwe ishimishije yatewe n’inzego zibishinzwe cyane cyane Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubutabera, kandi bakomeze bavugutire umuti iki kibazo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance, yavuze ko yizera ko abanyarwanda nibakomeza guhuza imbaraga, ihohoterwa rizacika burundu, anasaba urubyiruko kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Turasaba urubyiruko rwacu ko rwakurana umutima wubaha ikiremwa muntu bakarwanya ihohoterwa kandi bakarigaragaza aho ribaye hose ndetse ikoranabuhanga dufite birinde ko ribajyana mu ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu muri rusange.”

Minisitiri Nyirasafari yakomeje asobanura ko mu byakozwe ngo harwanywe ihohoterwa harimo kubaka ibigo bya Isange One Stop Center zimaze kuba 44 mu gihugu, asaba ko uwakorewe ihohoterwa yazigana.

Uhagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One-UN) Fode Ndiaye wari uri muri uyu muhango, yashimye ingamba u Rwanda rwashyizeho mu gukumira no kurwanya ihohoterwa zirimo Ikigo Isange One Stop Center kuko ari icyitegererezo ku isi.

Yagize “Iyo mbonye ibyiza u Rwanda ruri kugeraho, bigaragaza ko ruyobowe neza, binasobanura ko ahazaza h’abana, abagore n’abakobwa naho ari heza.”

Biteganyijwe ko mu minsi 16 ubu bukangurambaga buzamara abaturage bazahabwa ibiganiro bibakangurira kwirinda ihohoterwa, hakazacibwa imanza zifite aho zihuriye n’ihohoterwa n’ibindi.

Ubukangurambaga bwabimburiwe n'urugendo rwo kurwanya ihohoterwa
Perezida wa Sena, Bernard Makuza yijeje ko ubushake bwa politiki buzatuma ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa ricika
Itangizwa ry'ubu bukangurambaga ryitabiriwe n'inzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza