Perezida Macron agiye gushyikirizwa raporo y’impuguke ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Werurwe 2021 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, i Paris mu Bufaransa hategerejwe umuhango wo gushyikiriza Perezida Emmanuel Macron raporo y’inzobere mu mateka ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Jenoside na nyuma yayo.

Mu Ukwakira 2019 ni bwo Perezida Macron yashyizeho Komisiyo y’Inzobere ku mateka, zihabwa inshingano yo gucukumbura no kugaragaza ukuri ku ruhare rw’icyo gihugu mu Rwanda, dore ko u Bufaransa bwahoze ari inshuti y’akadasohoka y’ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana bwateguye Jenoside, bugakomeza no gukorana na Guverinoma y’Abatabazi yayishyize mu bikorwa.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko raporo y’izo mpuguke ishyikirizwa Macron kuri uyu wa Gatanu saa Kumi n’igice ku isaha y’i Paris, ni ukuvuga saa Kumi n’imwe n’igice mu Rwanda.

Iyi raporo yitezweho kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mbere ya 1994, muri uwo mwaka na nyuma yawo. Yitezweho kandi gufasha ibihugu byombi gusana umubano wabyo wangiritse mu myaka isaga 25 ishize, imyaka yagiye irangwa no gushaka gukwepa uruhare rw’icyo gihugu mu mahano yagwiririye u Rwanda.

Guhera mu 2017 ubutegetsi bwa Perezida Macron bwagaragaje ubushake mu guhindura iyo sura y’u Bufaransa mu maso y’u Rwanda.

Komisiyo ya Macron igizwe n’abantu 15 barimo inzobere n’abashakashatsi mu mateka, amategeko n’ibindi bayobowe na Vincent Duclert. Umwaka ushize muri Mata ni bwo yashyikirije Macron imbanziriza raporo y’ibyo yari imaze kugeraho.

Ni raporo itaravuzweho rumwe kuko hari abagaragaje ko nta kintu gishya kiyirimo, hashingiwe ku by’ibanze byashyizwe hanze.

Umuryango Survie uharanira ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bikorwa bibi bwagizemo uruhare, wabaye uwa mbere mu kugaragaza ko iyo raporo y’ibanze harimo ibintu bitari ukuri.

Imbanziriza ya raporo yavuze ko guhera mu Ukwakira 1990 kugeza mu Ukuboza 1993, u Bufaransa bwohereje ingabo mu Rwanda mu cyiswe ‘’opération Noroît” bugamije gufasha Leta ya Habyarimana yari yugarijwe n’ibitero bya FPR Inkotanyi.

Izo mpuguke zivuga ko u Bufaransa ari nako bwashyiraga igitutu ku mpande zitavuga rumwe ngo zigane inzira y’amahoro ngo ari nabyo byaganishije ku masezerano ya Arusha yo guhera mu 1992 kugeza 1993.

Impuguke zishingira ku itangazo ryasohowe n’Ibiro bya François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa muri Kamena 1994, ubwo Leta ye yashinjwaga kuzambya ibintu mu Rwanda. Mitterrand yavuze ko ‘bagerageje kwitwararika, ko nta ruhande na rumwe bari bashyigikiye mu buryo bugaragara’.

Survie isanga mu kugaragaza aya mateka impuguke zararumye zihuha ndetse zikagoreka ukuri kuko zitavuze uburyo u Bufaransa, bwakomeje kugumisha ingabo zabwo mu Rwanda no gufasha igisirikare cya Habyarimana butanga intwaro kandi byari bitandukanye n’amasezerano ya N’Sele yasinywe muri Werurwe 1991 n’aya mbere ya Arusha yasinywe muri Nyakanga 1992.

Ikindi Survie ivuga, ni uburyo impuguke zitavuga uko u Bufaransa bwanze guha agaciro iyicwa ry’Abatutsi guhera mu Ukwakira 1990, kandi byaragaragaraga ko hari umugambi wo kubarimbura.

Impuguke kandi zivuga ku buryo guhera tariki 8 Mata kugeza ku wa 14 Mata, u Bufaransa bwatangije igikorwa cyiswe “Opération Amaryllis” cyo guhungisha Abafaransa n’abandi Banyaburayi bari mu Rwanda, ari nako bahungisha Abanyarwanda barimo Abahutu n’Abatutsi bari hafi y’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Survie ivuga ko ibyo bihabanye n’ukuri kuko Raporo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bufaransa, yasohotse mu 1998, ivuga ko mu guhungisha Abanyarwanda, Abahutu ari bo bitabwagaho cyane.

Iyi komisiyo igaruka kuri Opération Turquoise, yari igamije gutabara ubuzima bw’abantu ndetse ko u Bufaransa ‘ari cyo gihugu cyonyine cy’i Burayi cyatabaye’.

Survie ivuga ko izo mpuguke ntacyo zivuga ku bufasha ingabo zari muri Opération Turquoise zahaye Leta yakoraga Jenoside n’ibitero zagabye ku Ngabo za FPR.

Survie ivuga ko ikindi kibabaje, baterura ngo bagaragaze ni abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu butegetsi barimo n’agatsiko k’abahoze mu buyobozi bwashyigikiye Leta ya Habyarimana barimo Alain Juppé na Dominique de Villepin bayoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga; Général Christian Quesnot wari ushinzwe iby’Umutekano mu Biro bya Mittérand n’abandi batifuza ko amabi bakoze avugwa.

Ingabo z'u Bufaransa zishinjwa guha imyitozo Interahamwe zagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .