Perezida Kagame yitabiriye isinywa ry’amasezerano ya leta ya Mozambique n’abatavuga rumwe nayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2019 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO, yahoze ari umutwe w’inyeshyamba ikaza guhinduka ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe mu gihugu.

Amasezerano aheruka yemeranyijweho ku wa 1 Kanama 2019 muri Pariki y’Igihugu ya Gorongosa, aho RENAMO yari imaze igihe ishinze ibiro bikuru by’igisirikare cyayo.

Kuri uyu wa Kabiri amasezerano mashya yasinyiwe mu murwa mukuru Maputo, aho yitezweho kurangiza burundu umwuka w’intambara yamaze imyaka 16 ishyamiranyije impande zombi, igahitana abasaga miliyoni imwe n’ibintu bitabarika.

Abinyujije kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yanditse ko na Perezida Kagame yitabiriye isinywa ry’ayo masezerano.

Yagize ati "Uyu munsi ndi i Maputo muri Mozambique, mperekeje Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu gikorwa cy’amateka kuri iki gihugu, cyo gusinya amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya Guverinoma na RENAMO."

U Rwanda na Mozambique bisanganywe umubano mwiza, aho muri Nyakanga 2018 Perezida Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, hasinywa amasezerano arimo ubufatanye mu bya serivisi z’indege; gukuriranaho viza, ubufatanye mu bumenyi, ikoranabuhanga, uburezi mu mashuri makuru n’amahugurwa n’iterambere ry’ishoramari.

Urwo ruzinduko rwakurikiraga urwa Perezida Kagame muri Mozambique mu Ukwakira 2016, rwagendanye n’isinywa ry’amasezerano mu bijyanye n’ibiganiro mu bya politiki, umuco, ubukerarugendo, umutungo kamere, imiyoborere mu nzego za leta, ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi.

Ni amasezerano y’amateka

Aya masezerano hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO ni aya gatatu guhera mu 1992 ubwo impande zombi zemeranyaga guhagarika imirwano.

Bibaye mu gihe mu Ukwakira uyu mwaka hateganyijwe amatora rusange arimo aya Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi niryo rihabwa amahirwe menshi yo gutsinda.

RENAMO yatangiye kugaba ibitero kuri Guverinoma yari iyobowe na FRELIMO nyuma gato y’ubwigenge icyo gihugu cyakuye kuri Portugal mu mwaka wa 1975.

Uwo mutwe w’inyeshyamba waje kugera ku masezerano na Leta mu 1992, biha umwanya ivuka ry’amashyaka menshi yanitabiriye amatora mu 1994. RENAMO yaratsinzwe, itangira urugendo rushya nk’ishyaka ritavuga rumwe na Leta.

Mu Ukwakira 2013, RENAMO yatangaje ko amasezerano yo mu 1992 ataye agaciro nyuma y’uko Leta igabye ibitero ku nkambi zayo mu gace ka Sathundjira gaherereye rwagati mu gihugu.

Kuva ubwo hatangiye imirwano hagati y’ingabo za Leta n’abasirikare ba RENAMO, bikaba byaragejeje mu 2016 bakirwana.

Mu gihe cyose RENAMO yabayeho na nyuma y’amasezerano na Leta, yakomeje kugumana umutwe wayo wa gisirikare. Mu cyumweru gishize nyuma yo kwemeranya ku masezerano mashya, iryo shyaka ryatangiye kwambura abasirikare baryo intwaro, nkuko AFP yabitangaje.

Bamwe mu basirikare bambuwe intwaro bazinjizwa mu gisirikare cya Mozambique no muri Polisi, mu gihe abandi bazasubizwa mu buzima busanzwe. Abarwanyi basaga 5200 ba RENAMO biteganyijwe ko ari bo bazarambika intwaro hasi.

Icyakora haracyari ikibazo cy’amakimbirane ari imbere muri RENAMO, cya bamwe mu barwanyi bavuze ko batazatanga intwaro zabo ndetse ko batemera Momade nk’umuyobozi wabo dore ko ari na we uzahagararira RENAMO mu matora ya Perezida azaba mu Ukwakira.

Perezida Nyusi mu cyumweru gishize yavuze ko umurwanyi wa RENAMO uzanga gushyira mu bikorwa ibyo amasezerano avuga, azahigwa bukware.

Aya masezerano aje kandi mu gihe Leta ya Mozambique iri kurwana n’umutwe ugendera ku matwara akaze ya kisilamu mu Majyaruguru y’igihugu. Guhera mu Ukwakira 2017 uwo mutwe umaze guhitana ubuzima bw’abantu 250.

Ubwo Perezida Filipe Nyusi n’umuyobozi wa RENAMO, Ossufo Momade bameranyaga umushinga w’amasezerano y'amahoro n'ubwiyunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza