00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda na RCS

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 25 Mata 2021 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’Igihugu no mu Rwego rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, RCS aho Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza yahawe ipeti rya CG (Commissioner General) muri Polisi y’Igihugu naho Komiseri Mukuru wa RCS DCG Juvenal Marizamunda ahabwa ipeti rya Commissioner General (CG) muri RCS.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari Chantal Ujeneza yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) mu gihe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Dan Munyuza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Icyo gihe Felix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa.

Tariki 15 Mata uyu mwaka DCGP Marizamunda Juvénal yagizwe Komiseri Mukuru wa RCS asimbuye CGP George Rwigamba. Mbere yo kujya kuri uwo mwanya, Marizamunda yari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere.

Muri izo mpinduka ni nabwo Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije muri RCS yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza yahawe ipeti rya CG (Commissioner General)
Komiseri Mukuru wa RCS DCG Juvenal Marizamunda yahawe ipeti rya Commissioner General (CG) muri RCS
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari Chantal Ujeneza yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .