Perezida Kagame yavuze ko ubwiyunge bw’Abanyafurika budakwiriye kuva mu mahanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Kanama 2019 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyafurika bifitemo ubushobozi bwo kwicara hamwe bagashakira umuti ibibazo bafite, bitabaye ngombwa ko bikorwa kuko byasabwe n’abanyamahanga.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu muhango w’amateka wo gusinya amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge, hagati y’umutwe wa Renamo na Guverinoma ya Mozambique.

Ni amasezerano mashya yasinyiwe mu Murwa Mukuru Maputo, aho yitezweho kurangiza burundu umwuka w’intambara yamaze imyaka 16 ishyamiranyije impande zombi, igahitana abasaga miliyoni imwe.

Mu muhango wo gusinya ayo masezerano, Perezida Kagame yashimiye impande zombi, avuga ko ari ipaji nshya ibumbuwe mu buzima bw’abaturage ba Mozambique.

Yagize ati “Ku bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda, ndashimira Perezida Nyusi na Guverinoma ya Mozambique ndetse n’ubuyobozi bwa Renamo, kuba ibiganiro byabo byabashije kugera ku mwanzuro. Ku baturage ba Mozambique, uyu munsi uzanye isezerano rishyira iherezo ku myaka y’amakimbirane n’umutima uhagaze ndetse no kongera kuvugurura ubumwe bw’igihugu n’imibanire myiza.”

Si ubwa mbere Renamo na Guverinoma ya Mozambique bisinye amasezerano y’amahoro, kuko no mu 1992 yarasinywe ariko aza guseswa mu 2013 ubwo ingabo za Leta zarasaga ku nkambi y’ingabo za Renamo.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo amasezerano ya mbere atagenze neza, nta kibazo kiri mu kongera kugerageza.

Ati “Nubwo imbaraga za mbere zitageze ku musaruro wifuzwa, ntabwo biba ari uguta umwanya kongera kugerageza ngo amahoro aboneke.”

Perezida Kagame ashingiye kuri ayo masezerano yagezweho ku bwumvikane bw’impande zombi, yavuze ko ari ikimenyetso ko Abanyafurika bifitemo ubushobozi bwo gushakira ibisubizo ibibazo bafite.

Kagame yavuze ko bidakwiriye buri gihe gutegereza abanyamahanga ngo ari bo batanga umurongo ku bibazo bya Afurika, kuko biramba iyo byaturutse ku bushake bwa ba nyirubwite.

Ati “Ibyagezweho uyu munsi bifite akamaro kuri twese Abanyafurika. Birerekana ko dufite ubushobozi bwo gushakira ibisubizo ibibazo byacu uko byaba bikomeye kose. Ibiganiro bidaheza ntabwo bikwiriye gukorwa bisabwe n’abanyamahanga. Kandi iyo habayeho kumvikana, bisigasirwa iyo byaturutse muri mwe imbere mu gihugu.”

Yongeyeho ati “Abanyamozambique bishyize hamwe ngo bahindure amateka. Nta kintu na kimwe cyabuza iki gihugu kugera ku birenze ibi mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Renamo na Guverinoma ya Mozambique witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo, Edgar Lungu wa Zambia, Perezida wa Namibia, Hage Geingob, Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat, Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania n’abandi.

Mu cyumweru gishize nyuma yo kwemeranya ku masezerano mashya, Renamo yatangiye kwambura abasirikare bayo intwaro kugira ngo isigare ari ishyaka rya Politiki.

Bamwe mu basirikare bambuwe intwaro bazinjizwa mu gisirikare cya Mozambique no muri Polisi, mu gihe abandi bazasubizwa mu buzima busanzwe.

Abarwanyi basaga 5200 ba Renamo biteganyijwe ko ari bo bazarambika intwaro hasi.

Perezida Kagame (ibumoso) aganira na Perezida Nyusi wa Mozambique
Perezida Kagame n'abandi banyacyubahiro bakurikiranye isinywa ry'amasezerano hagati ya Guverinoma ya Mozambique na Renamo
Perezida Kagame yavuze ko amasezerano hagati ya Mombique na Renamo ari ikimenyetso cy'uko Abanyafurika bashobora kwishakamo ibisubizo
Perezida Kagame (hagati) hamwe na Perezida Nyusi (ibumoso) na Ossufo Momade wa Renamo
Perezida Nyusi wa Mozambique na Ossufo Momade uyobora Renamo bishimira amasezerano basinye
Perezida Nyusi avuga ijambo nyuma y'isinywa ry'amasezerano
Habayeho gusangira nyuma y'amasezerano y'amateka hagati ya Mozambique n'umutwe wa Renamo
Perezida Kagame na Perezida Ramaphosa baganira mu muhango wo gusinya amasezerano muri Mozambique
Abanyacyubahiro batandukanye mu muhango wo gusinya amasezerano hagati ya Guverinoma ya Mozambique na Renamo
Byari ibyishimo ku baturage ba Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza