Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 12 Kanama 2017 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimiye Uhuru Kenyatta ku bw’intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 8 Kanama 2017, yatsinzemo abarimo Raila Odinga wari ku isonga mu bo bari bahanganye.

Mu butumwa bushimira yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yamushimiye icyizere abaturage bo muri icyo gihugu bamugiriye kandi bazakomeza ubufatanye.

Yagize ati “ Ndagushimiye Kenyatta ku bw’imigendekere myiza y’amatora n’icyizere Abanya-Kenya bakugiriye, dukomeze kubaka ubumwe n’iterambere ry’ibihugu byacu n’Umuryango wacu.”

Perezida Kagame ashimiye Kenyatta ku bw’intsinzi nyuma y’uko ubwo yatsindaga amatora yo ku wa 3-4 Kanama 2017, Perezida Kenyatta yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wamushimiye iyo ntsinzi.

Uhuru Kenyatta atorewe kuyobora manda ya kabiri nyuma yo gutorwa n’abaturage bagera kuri 8, 203, 290 bangana na 54.2%, mu gihe uwo bari bahanganye wo mu ihuriro ry’amashyaka ya National Super Alliance, Raila Odinga, yatowe n’abaturage 6,762,224 bangana na 44%.

Perezida Kagame yashimiye Uhuru Kenyatta watorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere
Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya ubwo bahuriraga mu nama mpuzamahanga ku buhinzi yabereye muri Kenya umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza