Perezida Kagame yagaragaje ibyo u Rwanda ruzibandaho ku buyobozi bwa AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame ugomba gutangira kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu mpera z’uku kwezi, yatangaje ko mu mwaka wose azayobora uyu muryango azibanda cyane ku kwishyira hamwe kwa Afurika, guharanira kwigira no gukorana neza n’abafatanyabikorwa bo ku yindi migabane.

Ejo kuwa Kabiri ubwo Umukuru w’Igihugu yahuraga n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, yavuze ko azaha umwanya icyifuzo cy’Abanyafurika cyo kwishyira hamwe, gusurana nta mananiza, guhahirana no gushora imari hagati yabo ndetse no gukorana n’ibindi bice by’isi mu bwubahane.

Yagize ati “Nk’igihugu kigiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu 2018, u Rwanda ruzibanda cyane ku kwishyira hamwe kwa Afurika kuruta uko byakorwaga. Twiteguye gufatanya n’abasaza bacu na bashiki bacu hirya no hino ku mugabane tugamije kugera ku ntego twihaye, ariko dufatanye n’abafatanyabikorwa bo hanze y’umugabane kuko nitubikora tuzashobora gukemura ibibazo dufite.”

Mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, Perezida Paul Kagame yahawe inshingano zo gutegura amavugurura y’uyu muryango, hagamijwe ko wakwigira buri gihugu kikajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko amavugurura yakozwe arimo kubahirizwa kandi kimwe mu bizayavamo ari uko Afurika izagirana umubano ukomeye kandi utanga umusaruro n’indi migabane.

Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko amavugurura y’inzego n’ukwigira mu bukungu kwa Afurika Yunze Ubumwe n’inzego zayo biri mu nzira nziza. Impinduka ziri gushyirwa mu bikorwa ni ingenzi ku hazaza h’umugabane wa Afurika.”

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, aherutse gutangaza ko ibihugu 21 ari byo byatangiye gukusanya inkunga y’ukwigira kwa Afurika. Yatangaje ko ibyo bihugu bimaze gutanga miliyoni 29.5 z’amadolari ya Amerika.

U Rwanda ruri mu bihugu 12 byatangiye gukusanya uwo musoro bikawushyira kuri konti za AU zagiye zifunguzwa muri Banki Nkuru zabyo. Ibyo bihugu ni u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Chad, Djibouti, Guinea, Sudani, Maroc, Congo Brazzaville, Gambia, Gabon, Cameroun, Sierra Leone na Cote d’Ivoire.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata icyemezo cy’uko abanyamahanga bose baza mu gihugu bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda batagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.

Perezida Kagame yakomoje kuri iki cyemezo asanga kizongera abashyitsi n’inshuti z’u Rwanda.

Yagize ati “Twafunguye imipaka yacu ku batugana bava mu bihugu byose ku Isi. Ubu bose bazajya bahabwa viza bahageze. Ibi biradusaba kuba menge no gushyiraho uburyo buboneye kugira ngo hatagira ikiba tutateganyije kikadukoma mu nkokora. Twiteguye kwakira abashyitsi benshi no kunguka inshuti nyinshi.”

Muri iki cyemezo u Rwanda kandi rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu na byo byemereye u Rwanda iyi serivisi ari byo Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Ibyo bihugu bije byiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore. Hari ibihugu byakuriweho Viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi birimo Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya.

Naho abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, Comesa, nabo bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 bageze aho binjirira mu gihugu gusa bazajya bishyura amafaranga yagenwe.

Ubusanzwe abaturage bo muri Comesa, bajyaga bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira nkuko byagendaga ku bandi bafite pasiporo z’ibihugu byo muri Afurika. Abanyarwanda baba mu mahanga bazajya binjira bakoresheje indangamuntu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakira abadipolomate baba mu Rwanda
Perezida Kagame yasangiye n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya mbere cyo kwitabwaho ari icy’abimukira b’Abanyafurika muri Libya
Perezida Kagame ageza ijambo ku badipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza