Perezida Kagame aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Namibia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2019 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere aratangira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Namibia, aho biteganyijwe ko azahura na mugenzi we uyobora icyo gihugu, Hage Gottfried Geingob.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter yatangaje ko yamaze kugera mu mujyi wa Windhoek muri Namibia ahategerejwe uruzinduko rwa Perezida Kagame.

Nduhungirehe yabwiye The New Times ko hejuru yo kuganira na mugenzi we, Perezida Kagame azanasura sosiyete zitandukanye muri icyo gihugu. Hazanasinywa amasezerano atandukanye y’ubufatanye.

U Rwanda na Namibia bisanganywe ubufatanye hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi, amasezerano akaba yarasinywe mu 2015.

Nduhungirehe yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Namibia rugaragaza umubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC. Ni nyuma y’aho guhera umwaka ushize Kagame asuye ibihugu birimo Zambia, Mozambique, Afurika y’Epfo, Botswana, Angola, Madagascar na Zimbabwe.

Perezida Kagame agiye muri Namibia nyuma y’aho tariki 4 Nyakanga uyu mwaka, Perezida wa Namibia Hage Gottfried Geingob aje mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azahura na mugenzi we uyobora icyo gihugu, Hage Gottfried Geingob.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza