Rusesabagina na bagenzi be 20 barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi wa FLN, bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifite aho bihuriye n’iterabwoba.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu urubanza rukomeza humvwa umwunganizi wa Nsabimana Callixte ari we Moise Nkundabarashi kuko iburanisha riherutse tariki 12 Werurwe, Nsabimana ari we wireguraga yemera ibyaha 17 ashinjwa.
Umunyamakuru wa IGIHE uri mu cyumba cy’iburanisha, yatangaje ko Paul Rusesabagina uri mu baregwa atigeze yitabira iburanisha. Ni mu gihe mu iburanisha riherutse, yavuze ko atazongera kwitabira kuko nta butabera yizeye.
Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”
Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”
Byaturutse ku mwanzuro urukiko rwari rumaze gufata wo gutesha agaciro ubusabe bwa Paul Rusesabagina wasabaga guhabwa igihe gikwiye cy’amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye ngo kuko atabonye uburyo bwo kubikora.
Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo, kurema umutwe w’ingabo utemewe; kuba mu mutwe w’iterabwoba; gutera inkunga iterabwoba; ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba; itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba; kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba; gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba; ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba byose bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’umutwe wa FLN washinzwe ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yari ayoboye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!