Paul Farmer yagaragaje isomo Amerika ikwiye kwigira ku Rwanda mu guhangana na COVID-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 12 Gashyantare 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi akaba n’umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima ku Isi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Havard, Paul Farmer, yatangaje ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu guhangana na COVID-19 ihangayikishije Isi, ku buryo Leta zunze Ubumwe za Amerika zagakwiye kurwigiraho.

Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru wa Forbes, amubaza ku gitabo aherutse gushyira hanze yise “Fever, Feuds And Diamonds” kigaruka ku buryo icyorezo cya Ebola cyibasiye Afurika y’Uburengerazuba.

Icyo gitabo gikubiyemo ibitekerezo binenga uko imitangire ya serivisi z’ubuvuzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu biteye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambera byari byifashe, ubwo Ebola yibasiraga Afurika igahitana imbaga nyamwinshi Abanyamerika n’Abanyaburayi bagashinjwa kurebera.

Muri icyo gitabo kandi agaragaza ko uko ibihe bya Ebola byagenze bikwiye kubera Isi isomo rikomeye ryayifasha guhangana n’icyorezo gishya cya Coronavirus kimaze kwandura abasaga miliyoni 108, ndetse ibihugu byateye imbere akaba ari byo cyigirijeho nkana.

Kuri iyo ngingo, Farmer yavuze uko ubufatanye bw’ibihugu byo mu Isi byose bukenewe kugira ngo bizabashe guhashya icyorezo, nta byo kuvuga ngo kimwe kiri hejuru y’ikindi kuko buri kimwe gifite icyo cyakwigira ku kindi.

Yakomeje ati ”Mu bihe bya COVID-19, u Rwanda rwakoze byinshi Leta zunze Ubumwe za Amerika zananiwe gukora. Kugabanya umubare w’abandura, kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo, gufata ibipimo kenshi ahantu hatandukanye no kugenzura abo abarwaye Coronavirus bagiye bahura na bo, ndetse no gutanga ubufasha bukenewe ngo abarwayi bashyirwe mu kato. Dukwiye kwigiraho ko uko rwabyitwayemo byatanze umusaruro ufatika.”

Yasobanuye ko ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango udaharanira inyungu wibanda ku gushyigikira ubutabera mu buvuzi kuri bose(PIH) nyuma bukaza kugenderwaho muri leta za Massachusetts na Florida; bwari bushingiye ku masomo yigiwe ku Rwanda, Haïti, Libéria, Siéra Leone n’ibindi bihugu utavuga ko biteye imbere.

Ati “Urugero, kwifashisha abajyanama b’ubuzima kugira ngo ube hafi abafite indwara z’akarande byagiye bikoreshwa cyane mu Rwanda kurusha muri Leta zunze Ubmwe za Amerika.”

Aho ni ho yahereye agaragaza impungenge ze ku kuntu byazagenda nihakomeza kubaho ukwikunda kw’ibihugu bimwe ntibifashe ibikiri mu nzira y’amajyambere, ndetse bigakomeza kwikubira inkingo.

Farmer yavuze ko irondaruhu n’ukwishyira hejuru kw’Abazungu byaranze 2020 byagize ingaruka zikomeye ku guhangana na Coronavirus, bikarangaza Isi aho kuba yicaye hamwe ihuza umugambi wo guhangana n’umwanzi umwe ifite ariwo Covid-19.

Yakomoje kandi ku birego Abanyaburayi n’Abanyamerika bagiye bashinjwa muri Afurika y’Uburengerazuba, aho byavuzwe ko aho gutanga ubuvuzi bari bimirije imbere inyungu zabo bwite ndetse hagira urwara agahita asubizwa iwabo.

Ibyo yavuze ko ari byabayeho kandi bizanahora bibaho “igihe Isi itaramenya ko ikwiye kungana”.

Ati “ Ibyo biri hose mu Isi, mu Karere, haba no mu gihugu usanga mu muryango mugari bihagaragara.”

Icyakora yabinenze avuga ko bidakwiye ndetse ahamagarira ibihugu byose kureka iyo myitwarire kuko itazabageza ku ntsinzi.

Paul Farmer umaze imyaka isaga 40 akora muri serivi z’ubuvuzi muri Havard, ni umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iherereye i Butaro mu karere ka Burera izwi nka University of Global Health Equity (UGHE).

Amashusho: Ubwo Paul Farmer yambikwaga umudali na Perezida Kagame

Farmer ni inshuti ikomeye y'u Rwanda ndetse mu 2019 yambitswe umudali na Perezida Kagame kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko
Ubwo Perezida Kagame yambikaga Farmer umudali kubw'umuhate we mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .