Pasiteri Ntavuka yishyuriye abasaga 100 ubwisungane mu kwivuza

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 7 Kanama 2017 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Ntavuka Osée uyobora Umuryango Legacy of Hope (Umurage w’Ibyiringiro) usanzwe afasha uturere mu bikorwa by’iterambere bitandukanye, yishyuriye abatishoboye 120 ubwisungane mu kwivuza mu kagari ka Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge.

Pasiteri Osée Ntavuka ni Umunyarwanda uba mu Bwongereza aho amaze imyaka isaga 15; ni umuyobozi w’Itorero All Nations Ministries, risengerwamo n’abantu benshi baturuka hirya no hino ku Isi.

Yakunze gutera inkunga mu bikorwa by’uburezi, ubuzima n’ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu turere turimo Kamonyi, Rwamagana, Nyamagabe, Nyamasheke, Kayonza na Ngororero.

Ubwo yahaga ubwisungane mu kwivuza abaturage bo mu Murenge wa Kigali kuri uyu wa 7 Kanama 2017, yavuze ko yifuje kugira uruhare mu mibereho myiza y’abanyarwanda kuko na we ari umunyarwanda wifuza iterambere ry’abandi.

Yagize ati “Ndi Umunyarwanda kandi nkunda igihugu cyanjye, nkumva rero nshaka kubaka igihugu mfatanyije n’abandi, ni inshingano zanjye, mu nshingano rero dufitemo no gutanga ubwisungane mu kwivuza tubuha abatishoboye.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Nyabugogo, Manirakiza Alphonse, yavuze ko abo baturage baba batishoboye akenshi baba baragiye baturuka mu ntara zitandukanye bagera Nyabugogo bakaguma aho kuko ngo ari mu marembo.

Yashimye icyo gikorwa Pasitori yabakoreye avuga ko bigiye kongera umubare w’abaturage bafite mituweli bibafashe no kubona uburyo bwo kwivuza biboroheye.

Umuturage wo muri ako Kagari witwa Nikuze Thacienne yashimye Pasiteri Ntavuka kuri icyo gikorwa avuga ko nta bushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza yari afite.

Si ubwambere Pasiteri Ntavuka ateye inkunga mu bikorwa by’iterambere, kuko no mu minsi mike ishize aherutse guha ikipe y’Umupira w’amaguru y’Umurenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi imyenda ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Mu 2013 kandi yishyuriye abandi 120 ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rwamagana.

Akora n’ibikorwa bitandukanye mu rwego rw’uburezi birimo guhugura abarimu bigisha Icyongereza hamwe no gutanga mudasobwa mu mashuri amwe n’amwe no gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi.

By’umwihariko mu karere ka Kamonyi mu 2012 yahazanye abaganga b’inzobere mu bitaro bya Remera Rukoma bavura abarwayi ku buntu. Muri uwo mwaka kandi banageze no ku bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera. Mu 2014 bajya ku bitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza no mu bya Kirinda byo muri Karongi.

Mu myaka izo nzobere zimaze zizanwa mu Rwanda, hamaze kubagwa ku buntu abarwayi 1044. Pasiteri Ntavuka avuga ko azakomeza gukora ibyo bikorwa ndetse akaba ateganya no kubaka ikigo kizajyamo abana baba mu muhanda.

Pasiteri Ntavuka ahereza umuturage ubwisungane mu kwivuza
Pasiteri Ntavuka yavuze ko yifuje kugira uruhare mu mibereho myiza y’abanyarwanda kuko na we ari umunyarwanda wifuza iterambere ry’abandi
Umuyobozi ushinze imibereho myiza y'abaturage mu kagari ka Nyabugogo igikorwa cyabereyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza