00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyina w’umunyamakuru Ernesto yitabye Imana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Kankwisi Drocelle ubyara umunyamakuru Ugeziwe Erneste wamamaye nka Ernesto mu myidagaduro y’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021, azize uburwayi.

Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 73 yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho yari amaze iminsi arwariye.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe na Ernesto abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko yababajwe no kumenyesha abantu urupfu rw’umubyeyi we.

Yagize ati “Mu gahinda gakabije tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa mama wanjye, Drocelle Kankwisi. Tubashimiye urukundo n’amasengesho yanyu.”

Erneste Ugeziwe yamenyekanye nka “Ernesto” kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic Fm mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro. Yerekeje muri Amerika ku itariki 19 Gashyantare 2016 agiye kuhakomereza amashuri mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, mu Ishami ry’ibijyanye n’Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga.

Kankwisi Drocelle nyina w'umunyamakuru Ernesto yitabye Imana azize uburwayi
Umunyamakuru Ernesto yababajwe no kubura umubyeyi we witabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .