Nyarugenge: Abaturage basabwe gukora intonde z’abo bakekaho ubujura ngo byorohe kuburandura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 01:53
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge bakanguriwe gukora intonde z’abo bakekaho ubujura zigashyikirizwa inzego z’ubuyobozi kugira ngo gukurikirana ibibazo by’ubujura muri aka karere bibashe koroha.

Ni muri gahunda y’uko buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, bakaba barabisabwe mu biganiro bagiranye na Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gutangiza ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu Murenge wa Kanyinya na Muhima, ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2018.

Iyi gahunda ije mu gihe mu Karere ka Nyarugenge hagaragara abajura baca mu rihumye abashinzwe amarondo bakiba abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Niyibizi Jean Claude, yabwiye IGIHE ko iyo bamaze kumenya amazina y’abakekwaho ubujura bibafasha kubakurikirana mu gihe hari ahantu hibwe.

Yagize ati “Turi kubibasaba kubera ko iyo amazina yabo amenyekanye bakurikiranirwa hafi hagira ufatirwa mu cyuho amategeko akubahirizwa. Biri mu rwego rwo gutanga amakuru ku bakora ibikorwa bihungabanya umutekano.”

Mu Karere ka Nyarugenge ngo ni hamwe mu hakunze kugaragara indiri z’abacuruza ibiyobyabwenge n’ubujura bwa hato na hato ku buryo iyo abayobozi babiganiriyeho n’abaturage bigenda bikemuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Nkunda Evariste, yavuze ko nyuma yo gushishikariza abaturage kumenyekanisha abo bakekaho ubujura n’abacuruza ibiyobyabwenge baba muri uyu murenge bahise berekana abantu batatu banasanganwa ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Mu murenge wacu bamwe bahise batubwira abo bakeka bagera kuri batatu bajya no kutwereka umuntu ucuruza ibiyobyabwenge tumufatana udupfunyika 140.”

Nkunda yanasabye kwita ku isuku birinda kumena imyanda aho babonye hose mu gihe hari bamwe bamaze kubigira akamenyero.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku isuku n'umutekano mu Murenge wa Kanyinya
Abaturage basabwa kuba ijisho rya bagenzi babo bakanatanga amazina y'abo bakekaho ubujura
Polisi yasabye abatuye mu Murenge wa Muhima gutanga amakuru ku gihe y'ibishobor guhungabanya umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza