Nyamirambo:Bahangayikishijwe n’abahinduye ingo zabo ahacururizwa ikawa na Green tea

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Gashyantare 2021 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu mirenge ya Nyakabanda, Rwezamenyo n’uwa Nyarugenge yo mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko batewe impungenge n’abantu bamaze guhindura ingo zabo ahacururizwa ikawa na Green Tea ndetse na tangawizi muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko hari abantu batari bake bashobora kwandura Covid-19, bitewe n’uburyo abacuruzaga ikawa na tangawizi ndetse na Green Tea ku mihanda basigaye barimuriye amaseta bakoreragaho mu ngo zabo mu kwirinda ko bacibwa amande n’ubuyobozi.

Bavuga ko abacuruza ikawa na tangawizi ndetse n’ababagana batajya bubahiriza amabwiriza ya Covid-19 arimo kwandika imyirondoro y’ababagana, guhana intera ya metero, gukaraba intoki no kwambara udupfukamunwa ahari ngombwa.

Bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye kubafatira ingamba hakiri kare bitewe n’uko hagize umuntu ubagana wanduye Covid-19 yakwanduza benshi.

Byiringiro Anastase utuye mu Murenge wa Gitega yagize ati “ Kuki bajya kugenzura ahandi ntibagenzure abantu bacuruza ikawa ku mihanda. Uzi ko mu Biryogo bazinywera ku muhanda ntacyo bikanga? Numva hakorwa ubukangurambaga bakumvishwa ububi bwa Covi19 kuko uba ubona ntacyo ibabwiye ugira ngo bibereye mukandi gahugu.”

Uwase Hadidja yagize ati “ None se kuba abantu banywera ikawa mu ngo kandi ari benshi batandukaniyeho na ba bandi tujya twumva bahinduye ingo zabo utubari?ese hajemo umuntu urwaye bose ntibayandura?”

Yakomeje asaba inzego z’ubuyobozi gukurikirana neza ikibazo cy’abantu bahinduye ingo zabo ahacururizwa ikawa na Tangawizi kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko uzafatwa yerenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 azabihanirwa kuko bamaze kubihanangiriza kenshi.

Ati “ Twashyizeho ingamba z’uko ntawe ukwiye gufata ikawa cyangwa Green tea na Tangawizi ngo yicare abinywere aho yabiguze, asabwa gusohoka akayijyana akayinywera mu modoka cyangwa akajya kuyinywera mu rugo.”

Yongeyeho ko nyuma y’uko bamenye iki kibazo bakajije ingamba anaburira abaturage ko uzafatwa yarenze ku mabwiriza yo kubahiriza Covid azahanwa by’intangarugero.

Ifoto yakoreshejwe hejuru igaragaza agace kamwe k’i Nyamirambo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .