Nyamirambo: AB Bank yaremeye imiryango 50 y’abarokotse Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba AB Bank Rwanda, baremeye imiryango 50 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ituye mu Mudugudu wa Kiberinka wo mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo abakozi ba AB Bank bafungurije konti iyi miryango y’abarokotse jenoside uko ari 50 ndetse buri muryango iwuha ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo azayifashe kwiteza imbere.

Uyu muhango wabimburiwe no guhugura iyi miryango ibijyanye no kwihangira imirimo kugira ngo inkunga yahawe izabashe kuyibyaza inyungu.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri AB Bank, Roberto Randrianarison, yavuze ko bahisemo gufasha iyi miryango kugira ngo ive mu bwigunge ndetse nayo ibashe kwiteza imbere.

Yagize ati “Turi hano mu mudugudu wa Kiberinka nk’umudugudu urimo abarokotse Jenoside kugira ngo twibuke abacu badukuwemo imburagihe ndetse tubahe ijwi ry’ibyiringiro mu rwego rwo kudaheranwa n’agahinda kuko haracyariho ibyiringiro byo gutabarwa”.

Yongeyeho ko AB Bank idafite intego yo gucuruza amafaranga cyangwa gutanga inguzanyo gusa ahubwo ifite ubumuntu igomba kugaragaza mu miryango.

Yakomeje avuga ko intego nyamukuru ya AB Bank, yari iyo kwigisha abo bafashije imikorerere ya banki n’uko ubucuruzi bw’amafaranga bukorwa kugira ngo barebere hamwe uko byazafasha iyi miryango kwihangira imirimo ikiteza imbere.

Nzamukosha Félécité w’imyaka 77 wo muri uyu Mudugudu wa Kiberinka utuwe n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ahamya ko inkunga yahawe izamufasha kuva mu bukene.

Ati “Twishimye cyane kuko aya mafaranga bampaye ndayaha umukobwa wanjye ayacuruzemo bityo amfashe kuva mu bukene bwanjye bwose yewe n’ikibazo cyo kubura icyo kurya gikemuke,”

Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Nyamirambo, Rwakoojo Donna, yasabye iyi miryango gufata inkunga bahawe neza bayibyaza inyungu kugira ngo izabafashe mu gihe kirekire.

Ati “Kuba AB Bank yatekereje kuza aha kudufasha ni igikorwa cyiza kije kudufasha. Iyi nkunga yari ikenewe kuko iri bufashe abaturage kwiteza imbere n’ubwo baba bakeneye byinshi kuko harimo imiryango itishoboye ikurikiranwa na Leta umunsi ku wundi.”

Yakomeje agira inama iyi miryango yahawe ibihumbi 50 Frw kutayakoreshereza rimwe ko ahubwo ikwiye gukoresha make andi ikayatangiza ubucuruzi buciriritse kugira ngo azayibyarire inyungu mu gihe kirambye.

Abakoizi ba AB Bank bari kumwe na Nzamukosha Félécité w’imyaka 77 wo mu Mudugudu wa Kiberinka utuwe n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bahise bafungurizwa konti muri AB Bank
Bahabwa sheki ya miliyoni ebyiri n'igice z'amafaranga y'u Rwanda
Nzamukosha Félécité w’imyaka 77 wo mu Mudugudu wa Kiberinka yishimiye inkunga bahawe
Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Nyamirambo, Rwakoojo Donna ari kumwe n'umwe mu bayobozi ba AB Bank
Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Nyamirambo, Rwakoojo Donna yasabye abahawe inkunga kuyibyaza umusaruro
Ushinzwe ubucuruzi muri AB Bank, Roberto Randrianarison, yavuze ko mu byo bakora harimo no gufasha abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza