Uyu mugabo yarohamye mu mugezi wa Karundura ubwo yari agiye kurohora umwana w’imyaka 15, wari waguyemo. Saa moya za mu gitondo tariki 10 Gashyantare, mu mudugudu wa Bizenga, Akagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo, nibwo Tuyishime Emmanuel yagiye kurohora uwo mwana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yabwiye IGIHE ko uyu mugabo ntacyo apfana n’uyu mwana yari agiye kurohora.
Ati “Umwana yaguyemo umugabo wari ugiye kumurohora aba ariwe utwara n’amazi, na n’ubu ntituramubona. Ntabwo ari umwana we ni kwa kundi umuntu aba agiye gutabara, uyu mwana yaguyemo ari kwitambukira.”
Bamwe mu baturage bo muri aka gace ibi byabereyemo babwiye IGIHE ko musaha ya saa ni mugoroba kuri uyu wa Gatanu umurambo wa Tuyishime Emmanuel wabonetse mu kiyaga cya Kivu mu gace ko muri aka Kagari ka Kibogora.
Uwihoreye Providence, Umunyamabanga nshingabikorwa w’Akagari ka Kibogora yavuze ko uyu murambo wajyanywe ku bitaro bya Kibogora ugakorerwa isuzuma kuri uyu wa Gatandatu akaba yashyinguwe.
Umugezi Karundura watwaye Tuyishime Emmanuel utemba ugana mu kiyaga cya Kivu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!