Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira ku wa 15 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Gishuru mu Murenge wa Tabagwe hafi y’urugabano n’igihugu cya Uganda, hinjiriye abajura batwara inka umunani n’ihene eshatu z’abaturage batuye muri iki gice.
Nyuma y’iminsi ibiri izi nka n’ihene zibwe, ubuyobozi bwavuze ko bwakoranye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gihugu cya Uganda hakabasha kugarurwa inka eshanu n’ihene eshatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangabo Celestin yabwiye IGIHE ko hagaruwe inka eshanu n’ihene eshatu nyuma y’aho ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukoranye zigatafitwa aho zari zajyanywe. Yavuze ko bafite icyizere ko n’izindi eshatu zisigaye zizagarurwa.
Ati “Hagarutse inka eshanu ‘ihene eshatu, twamenye aho ziri tuvugana n’ubuyobozi bwaho bujyayo burazifata burazitwoherereza tuzisubiza abaturage bacu bari bazibwe.”
Munyangabo yavuze ko kuri ubu bagiye gukaza amarondo mu rwego rwo kwicungira umutekano kugira ngo hatazagira amatungo yongera kwibirwa muri iki gice.
Yashimiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gihugu cya Uganda zabafashije gufata inka zari zibwe mu Rwanda, avuga ko izindi eshatu zitahise ziboneka babijeje ko niziramuka zifashwe nazo zizoherezwa mu Rwanda.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere duhana imbibi n’igihugu cya Uganda, imirenge itandatu yose y’aka Karere ihana imbibi n’iki gihugu. Mu mirenge ihana imbi na Ugaqnda harimo Matimba, Musheri, Karama, Tabagwe, Kiyombe na Rwempasha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!