Nyagatare: Abahinzi batuye Minisitiri w’Intebe ibibazo byo kubura isoko ry’umusaruro

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Abahinzi b’ibigori n’imboga mu gishanga cya Kagitumba bibumbiye muri koperative KABOKU, beretse Minisitiri w’Intebe, ibibazo bahura na byo mu buhinzi bakora birimo no kubura isoko ry’umusaruro wabo.

Hari mu ruzinduko yakoreye muri ako karere aho yari agiye gusura abahinzi bahinga kuri hegitari 900 ziherereye mu murenge wa Matimba mu gishanga cya Kagitumba.

Umunyamuryango w’iyo koperative witwa Musemakweli Edouard, yavuze ko kubura amasoko y’umusaruro bituma abaturage bajya kuwugurisha muri Uganda bakabaye bawujyana muri koperative.

Yagize ati "Ubu turacyafite mu bubiko nka soya twahinze mu gihembwe gishize, ibyo rero ni byo bituma abahinzi bajya kugurisha muri Uganda cyangwa bakabigurisha mu bamamyi."

Ibindi bibazo bamugejejeho birimo kuba nta bwanikiro buhagije bafite ku buryo hari umusaruro wangirika.

Bamweretse kandi ikibazo cy’uko nta muhanda bafite ubafasha kugeza umusaruro wabo kuri koperative banasaba ko bahabwa amahema bazajya bashyiramo amazi mu gihe cy’izuba.

Minisitiri w’Intebe yijeje abahinzi ko hagiye koherezwa itsinda rizareba ibibazo byose bafite muri koperative n’icyakorwa kugira ngo bikemuke.

Yagize ati "Ikiba cyatuzanye ni ukugira ngo tuganire namwe tumenye ibibazo muhura na byo no kureba uko twafatanya kubikemura. Ibibazo mufite ubu ntabwo twahita tubikemura ariko tuzafatanya n’inzego bireba kugira ngo bibonerwe umuti."

Ku kibazo cy’isoko, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko bagiye kuzazana ikigo kizafasha iyo koperative guhungura ibigori kikanabibagurira.

Koperative KABOKU ihinga ibigori n’imboga, kuri hegitari 900, ikaba irimo abanyamuryango basaga 1083. Kugeza ubu abahinzi beza hagati ya toni esheshatu n’umunani.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko ibibazo by'aba bahinzi bigiye kwigwaho bigashakirwa umuti
Igishanga gihingwamo ibigori abahinzi bavuga ko batabona amasoko yabyo
Umuyobozi wa koperative, Uwimana Grace asobanura ibyo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza